Abafite ubumuga barishimira byinshi bamaze kugeraho babifashijwemo n’ubuyobozi bw’igihugu



Umunsi mpuzamahanga w'abafite ubumuga ku rwego rw'akarere wizihirijwe mu murenge wa Ndego, akagari ka Kiyovu, ukaba wari ufite insanganyamatsiko igira iti: "Ahazaza hazira inzitizi ku bantu bafite ubumuga".
Uyu munsi waranzwe n’imbyino, ikinamico bigaragaza uburenganzira bw'abantu bafite ubumuga n'inshingano zo kubitaho, ikiganiro k'uburenganzira bwa muntu n'ubw'abafite ubumuga ndetse n’impanuro z’abantu batandukanye
Umuhuzabikorwa w'inama y'igihugu y'abantu bafite ubumuga mu karere ka Kayonza Gakumba Robert yashimiye Leta y'u Rwanda ku mbaraga ishyira muri gahunda zo kurengera abantu bafite ubumuga.
Yagize ati: Abayobozi b'igihugu cyacu bararebye basanga ibibazo byacu bitazajya bimenyekana, badufasha kwishyiriraho abaduhagarariye kugirango babashe gukora ubuvugizi bityo byitabweho. Ubu turahagarariwe guhera ku kagari ndetse no mu nteko ishinga amategeko, turiyo. Tumaze kugera kuri byinshi, kuko twatanze amagare arenga 1000 ku bantu bafite ubumuga, abana 20 bafite ubumuga buremereye cyane baravujwe, bikaba byaratwaye arenga miliyoni 20”.
Yakomeje agira ati: “Abana 15 bakeneye uburezi bwihariye kuko batakwigana n'abandi ngo bagendane nk'abatabona, abatumva ntibanabone n'abandi, bajyanywe mu bigo byihariye, amakoperative atandukanye aterwa inkunga n'imiryango mpuzamahanga nayo yageze kuri byinshi”.
Umuyobozi w'akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yasabye ubufatanye bwa buri wese kugirango uburenganzira bw'abantu bafite ubumuga burusheho kubahirizwa. Yagize ati: Tuzakomeza ubukangurambaga kugirango abagifite imyumvire itariyo ihinduke bumve ko abantu bafite ubumuga ari abantu nk'abandi. Abafite ubumuga nabo turabasaba kurushaho kwigirira icyizere, mukumva ko mushoboye kandi natwe nk'ubuyobozi icyo tubizeza, ni ubufatanye kugirango abafite ubumuga bakomeze kwibona muri gahunda zose z'igihugu nk'abandi banyarwanda.
Bamwe mu bafite ubumuga kandi baremewe ihene nk'itungo ryo kubafasha kwiteza imbere mu mibereho yabo, ibirori bisozwa n'ubusabane ku babyitabiriye bose.