Abageze mu zabukuru barashima gahunda bagenerwa zibasindagiza
Kimwe n'ahandi mu gihugu, tariki 06 Ukwakira 2019 mu mirenge yose igize akarere ka Kayonza hizihijwe umunsi mpuzamahanga w'abageze mu zabukuru ku nsanganyamatsiko igira iti: "umurimo unoze kuri bose, inzira y'amasaziro meza". Ku rwego rw'akarere, ibirori byabereye mu murenge Gahini, akagari ka Kahi, umudugudu wa Nyamiyaga.
Ibirori by’uyu munsi, byaranzwe no gutarama by'umuco nyarwanda, ibyivugo, ibisakuzo, imbyino, imivugo n'ibiganiro byagarukaga kuri iyi nsanganyamatsiko no ku muco nyarwanda muri rusange. Abageze mu za bukuru basabwe gukomeza kuba ivomo, abato bavomaho indangagaciro z'umuco nyarwanda no kuba nkore neza bandebereho. Abahabwa inkunga za Leta nabo, basabwe kuzikoresha neza kugirango zige zibunganira mu mibereho yabo ya buri munsi, kandi zibafashe kwizigamira ejo hazaza.



Nabo kandi bashimiye Ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda burangajwe imbere na Nyakubahwa President wa Repubulika, none abasaza bakaba bahabwa umwanya wo guhura bagatanga ibitekerezo ndetse bakagenerwa na gahunda zibasindagiza.
Habayeho kandi ibikorwa byo kuremera bamwe mu bageze mu zabukuru batishoboye, bahabwa ibiryamirwa (matela), ibiribwa, ibikoresho by'isuku (amabasi, amasabune), amatungo magufi, amabati yo gusakara ubwiherero, imbuto yo guhinga n'ibindi.