Abagize komite mpuzabikorwa kuri gahunda y’iterambere ridaheza rishingiye mu muryango bahuguwe

Abagize komite mpuzabikorwa kuri gahunda y’iterambere ridaheza rishingiye mu muryango  CBR (Community Based Rehabilitation) ku rwego rw’akarere bari mu mahugurwa y’iminsi 2 yateguwe n’akarere ka Kayonza, umufatanyabikorwa CBM (Christian Blind Mission) ndetse n’ikigo cya Gahini kivura abantu bafite ubumuga (kigakora insimburangingo n’inyunganirangingo) GRC (Gahini Rehabilitation Center).

Aya mahugurwa agamije kubaka inzego z’imiyoborere za CBR mu Rwanda, zongererwa ubushobozi mu bijyanye n’uko gahunda ya CBR yagera ku baturage cyane cyane abafite ubumuga aho batuye kandi babigizemo uruhare.


Rurangwa Jean Paul umuyobozi w’ishami rishinzwe imiyoborere mu karere yagize ati: ni byiza ko abafatanyabikorwa bahuriye ku bikorwa bisa (nk’abafite ibikorwa bitandukanye bikorerwa abana, abafite ubumuga,…) bishyira hamwe, kuko bigira umusaruro ufatika. Icyo turi bwemeze muri aya mahugurwa natwe nk’ubuyobozi bw’akarere, turabizeza ubufatanye mu kubimanura bikagera hasi ku baturage.

Abantu bafite ubumuga bakiri mu miryango bataravayo (batajya ahagaragara), muri uyu mwaka duteganye kubegera kurushaho kugirango umuntu nkuwo ntagumane ubumuga bw’umubiri ngo anagumane n’ubwo mu mutwe kubera sosiyete. Dushobora gutegura nk’imikino, ibitaramo bikabera hariya mu midugudu kugirango ipfunwe riveho nabo babone ko ari abantu nk’abandi.