Abahagarariye amakoperative akora ubuhinzi n’abahinzi bahagarariye abandi beretswe amahirwe ari mu mushinga KIIWP 2
Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, kuri uyu wa Kabiri Umuyobozi w’Akarere Nyemazi John Bosco ari kumwe n'abahagarariye imishinga y'ubuhinzi ikorera mu Karere, yayoboye inama yiga ku mishinga y’amakoperative, abahinzi n’aborozi bo mu Karere izaterwa inkunga n'umushinnga KIIWP icyiciro cyawo cya kabiri.
KIIWP-2 ni Icyiciro cya 2 cy’umushinga wo kuhira imyaka no kubungabunga ibyogogo by’amazi mu buryo bukomatanyije mu Karere ka Kayonza.
Uyu mushinga uterwa inkunga na Leta y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga cyo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (IFAD), watangijwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ukaba ushyirwa mu bikorwa binyuze mu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa.
Umushinga wa KIIWP-2 ugamije kongera umusaruro w’ubuhinzi no kurwanya ubukene hakoreshejwe uburyo bukomatanyije bwo guhangana n’amapfa yibasira Akarere ka Kayonza.
Muri uyu mushinga wa KIIWP-2 abahinzi n’amakoperative akorera ubuhinzi mu Mirenge ya Gahini, Kabare, Kabarondo, Murama, Murundi, Mwiri, Ndego, Ruramira na Rwinkwavu azahabwa inkunga nyunganizi zateguwe hagamijwe guteza imbere ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ikirere.
Uyu mushinga watangiye uri kwita ku guteza imbere ibikorwaremezo byo kuhira ku buso bugari, gufata amazi no kubungabunga amabanga y’imisozi hakorwa amaterasi, hanaterwa ibiti bifata ubutaka n’ibivangwa n’imyaka, kongera umusaruro begerezwa imbuto z’indobanure, kubona inyongeramusaruro n’ibiti by’imbuto ziribwa, guhugura abahinzi guhinga kinyamwuga bagamije isoko no kwihaza mu biribwa binyuze mu Ishuri ry’Abahinzi mu Murima n’ibindi.