Abahesha b’inkiko batari ab’umwuga b’imirenge n’ab’utugari bahawe amahugurwa ku buryo bwo kurangiza imanza
Uyu munsi, habaye amahugurwa y’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga b’imirenge n’ab’utugari bo mu karere ka Kayonza, arebana n’uburyo bwo kurangiza urubanza kuva rwakiriwe kugeza rurangijwe, nk’igikorwa cyo gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko cyangwa ibya komite y’abunzi n’izindi nyandikompesha biriho inyandikompuruza.
Yateguwe n’akarere ka Kayonza ku bufatanye na Minisiteri y’ubutabera ndetse n’umuryango RCN Justice & Democracie (umuryango mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cy’ububiligi washinzwe mu 1994 nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi, kugirango nabo batange umusanzu wabo mu gusana ubutabera mu Rwanda).
Aya mahugurwa arimo gutangwa binyuze mu mushinga “UBU”: Ubutabera bwegereye Umuturage, ugamije kongerera ubushobozi inzego zitanga ubutabera, zikarushaho kunoza imikorere yazo, zikamenyesha abaturega uburenganzira bwabo n’imikorere y’urwego rw’ubutabera kandi zikabafasha no gukoresha ubwo burenganzira bwabo,…



Munyensanga Philbert uyoboza ishami rishinzwe iterambere ry’imibereho myiza mu karere wafunguye aya mahugurwa mu izina ry’umuyobozi w’akarere, yasobanuye ko iyo umuhesha w’inkiko arangije urubanza neza, aba atanze ubutabera, kuko bikemura amakimbirane mu bantu, ndetse bikanafasha mu bumwe n’ubwiyunge.
Yakomeje agira ati: aya mahugurwa ni ingirakamaro, muyakurikirane neza kuko bizabafasha mu gusohoza neza inshingano yo kurangiza imanza mu mafasi mubereye abayobozi. Ku birebana n’imanza gacaca zitararangizwa, iyo umufatanyabikorwa nka RCN yaje, biba ari umwanya mwiza wo kurangiza za manza kuko hari ubufasha atanga.
Ni nayo mpamvu tubasaba kwegeranya izi dosiye mukazishyira ku murongo, kugirango muri iki gihe akarere karimo kuzenguruka mu mirenge mu rwego rwo kurangiza izi manza, bizakorwe neza kandi zose zirangizwe nk’uko bimaze gukorwa mu mirenge ya Gahini na Nyamirama.
Abitabiriye aya mahugurwa kandi, bunguranye ibitekerezo ku mbogamizi abahesha b’inkiko bajya bahura nazo, mu gihe cyo kurangiza imanza, ndetse bakora n’imyitozo itandukanye y’uburyo bwo kurangiza urubanza.