Abahinzi barasabwa gusura imirima yabo buri munsi no gutangira amakuru ku gihe, mu rwego rwo kwirinda Inzige

Uyu munsi habaye inama yateguwe mu rwego rwo guhanahana amakuru ku bijyanye no kurwanya, guhangana no kwirinda icyonnyi cy’inzige (zo mu butayu: Desert Locusts).

Yayobowe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, yitabirwa n’inzego z’umutekano, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, abakozi b'ishami ry’ubuhinzi ku karere, abakozi bashinzwe ubuhinzi mirenge, abakozi b'imishinga y'ubuhinzi n'ubworozi ya Minagri ikorera mu karere, abafatanyabikorwa b’akarere bakora mu bijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi n’abandi.

Higiro Joseph umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi (RAB) mu ishami rishinzwe kurwanya indwara n’ibyonnyi, yasobanuye ko Minisiteri y’ubuhinzi imenyesha abanyarwanda ko icyonnyi k'inzige kitaragera mu Rwanda kandi ko ubugenzuzi bwa Mininisiteri n’izindi nzego bukomeje.

Yagize ati: "Magingo aya rero, ubugenzuzi burimo gukorwa n’inzego zitandukanye bugaragaza ko nta cyonnyi kidasanzwe kizateza abahinzi igihombo, ariko abahinzi bagirwa inama yo gukomeza gusura imirima yabo buri munsi kandi bagatanga amakuru ku gihe, igihe cyose babonye udukoko cyangwa se ibimenyetso bidasanzwe mu mirima yabo, kandi bakirinda n’ibihuha".

Ubu bukangurambaga buzakomereza ku rwego rw’imirenge, utugari n’imidugudu, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Munganyinka Hope akaba yasabye abitabiriye iyi nama kubikangurira abaturage, kandi mu buryo bwo kwihutisha ubu butumwa bigakorwa cyane cyane mu nteko z’abaturage ziba ku wa kabiri no ku wa gatanu wa buri cyumweru, kuko baba bahuye ari benshi.