Abakobwa biga muri GS Gahini nibo bahagariye u Rwanda mu marushanwa ya FEASSA 2025
Kuri uyu wa 11 Kanama 2025, Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Harelimana Jean Damascène ari kumwe n’inzego z’umutekano, yahuye n’amakipe atatu y’abakobwa azahagararira u Rwanda mu marushanwa y’imikino ya Basketball na Netball mu marushanwa ya FEASSA 2025 ateganyijwe kubera muri Kenya kuva tariki 12 kugeza 22 Kanama 2025.
Abakinnyi b’amakipe ya Basketball 3×3, Basketball 5×5 na Netball bahawe ibendera ryo guhagararira igihugu, aho Visi Meya yabahaye impanuro zigamije kubafasha kwitwara neza no kuzamura isura nziza y’u Rwanda muri iri rushanwa mpuzamahanga.
Visi Meya yavuze ko Akarere ka Kayonza gashyigikiye iterambere ry’imikino irimo n’iy’abana b’abakobwa, kandi ko intego ari ukugira ngo urubyiruko rw’u Rwanda rugaragaze impano zaryo ku rwego rw’isi.
Amakipe yitabiriye aya marushanwa arimo:
Basketball 3×3: Abakinnyi 4, Umutoza 1
Basketball 5×5: Abakinnyi 12, Umutoza 1
Netball: Abakinnyi 14, Umutoza 1
Mu makipe yose hamwe hari abakinnyi 30, abatoza 3 ndetse n’ureberera ikipe (Team Manager 1).