Abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro basabwe kwirinda ibikorwa bwangiza ibidukikije

Mu cyumba cy’inama cy’Akarere habereye inama yateguwe ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) n’Ikigo Igihugu Gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi (RMB), igamije kugaragaza ibyavuye mu bukangurambaga bwo kurwanya ibyaha bikorerwa ibidukikije. 

Iyi nama yahuje abafite kompanyi zikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuyobozi bw’Akarere, inzego z’umutekano n’izindi.

Ubuyobozi bw’Akarere bwagaragaje ko ubwo bukangurambaga bwari bugamije gushishikariza abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bose gukorera mu mucyo, ku buryo ibikorwa byabo bitangiza ibidukikije kandi bigakorwa mu buryo bwubahiriza amategeko.

Abitabiriye inama basabwe kurushaho gukorana n’inzego za Leta mu kurwanya ibikorwa bitemewe birimo gucukura ahantu hatemewe, guta imyanda mu migezi n’ahandi hashobora guteza ingaruka mbi ku bidukikije.

Ku ruhande rwa RIB n’urwa RMB basobanuye ko kurengera ibidukikije ari inshingano za buri wese, kandi ko hatagize igikorwa vuba, ingaruka zaturuka ku bucukuzi bwangiza ibidukikije zishobora kugera kuri benshi, by’umwihariko abaturage batuye hafi y’ibi bikorwa.

Ubuyobozi bw’Akarere bwashimangiye ko buzakomeza ubufatanye n’abafatanyabikorwa bose mu kurwanya ibyaha bikorerwa ibidukikije no gukurikirana byimazeho abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abafite kompanyi z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bibukijwe gushyira imbaraga mu kubungabunga ibidukikije no kwirinda ibikorwa bishyira mu kaga abakozi, kandi bagakora nk’abafatanyabikorwa b’ingenzi mu kubaka iterambere rirambye ry’Igihugu.