Abakoresha abana bagiye kujya bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha- Minisitiri Rwanyindo

Uyu munsi habaye inama nyunguranabitekerezo ku ngamba zo kunoza umurimo. Yayobowe na Minisitiri w'abakozi ba Leta n'umurimo Karirangwa FanFan Rwanyindo afatanyije n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'intara y'I Burasirazuba Nyirahabimana Jeanne, ndetse n'Umuyobozi w'urwego rw'abikorera muri iyi ntara.


Yitabiriwe n'abayobozi b’Uturere, abayobozi b’ibigo bitandukanye bikorera mu turere tugize iyi Ntara n'abandi, hagamijwe kuganira no gufata ingamba zigamije gukomeza kunoza umurimo inzego zose zifatanyije.
Yari ifite insanganyamatsiko igira iti “ Twubahirize amategeko agenga umurimo duteze imbere umurimo unoze twongera umusaruro.”

Muri iyi nama harebewe hamwe bimwe mu bibazo bibangamira abakozi birimo kudahabwa amasezerano y’akazi, kutishyurirwa ubwishingizi, kudahabwa agaciro ku bakoresha babo n’ibindi. Banarebeye hamwe n’ikoreshwa ry’abana mu mirimo irimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kubakoresha mu buhinzi bw’umuceri ndetse, kubatundisha imyaka mu isoko n’ibindi.

Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo Rwanyindo Fanfan yabwiye abakoresha ko umutungo wa mbere bafite ari umukozi bakoresha, abasaba kutabafata uko biboneye kuko byinshi bageraho babibakesha.

Minisitiri Rwanyindo yavuze ko ubundi mbere na mbere umukoresha akwiriye kwita ku mukozi akamenya niba afite ubwishingizi, amasezerano n’ibindi bituma umukozi akora akazi neza kandi yishimye kuko binatuma atanga umusaruro. Yakomeje avuga ko ubundi umubano mwiza ugaragara hagati y’umukoresha n’umukozi ukwiye no kwibanda ku kubahiriza amasezerano muba mwaragiranye.

Abakoresha abana, Minisitiri Rwanyindo yavuze ko bagiye kujya bahanwa ngo mu bihano bazahanishwa harimo no gushyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha kugira ngo bakurikiranwe.

Muri iyo nama, hafatiwemo ingamba zo kunoza umurimo hubahirizwa amategeko ateza umurimo imbere, gutangira abakozi imisanzu y'ubwiteganyirize mu kigo k'igihugu cy'ubwiteganyirize RSSB, guhemba abakozi binyuze kuri banki, ndetse no guha abakozi amasezerano y'umurimo.