Abakozi bafite mu nshingano irangamimerere bahuguwe ku buryo bw’ikoranabuhanga bwo bwandika abavuka no kwandukura abapfuye

Kuri uyu wa Mbere, mu cyumba cy’inama cy’Akarere habereye amahugurwa agenewe abanditsi b’irangamimerere mu Karere n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari, yateguwe ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu NIDA n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda. 

Atangiza aya mahugurwa, Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Harelimana Jean Damascene, yibukije aba bakozi bashinzwe irangamimerere ko kwandika neza amakuru yo mu irangamimerere bituma Igihugu gikomeza kugira igenamigambi rinoze no kumenya imibereho rusange y’abaturage.

Kugeza ubu kwandika abavuka no kwandukura abapfuye mu bitabo by’irangamimerere bishobora gukorerwa mu bigo nderabuzima, Ibitaro, ku kagari cyangwa imbere y’umwanditsi w’Irangamimerere wo ku rwego rw’umurenge.