Abana bacu tugomba kubarinda ingendo ndende n’ubucucike mu ishuri kugirango babashe gukurikira amasomo uko bikwiye-Minisitiri Judith Uwizeye

Minisitiri muri Perezidansi y'u Rwanda Judith Uwizeye yatangije igikorwa cyo kubaka ibyumba by'amashuri icyiciro cya 2 (phase 2), ku rwego rw'akarere ka Kayonza, mu muganda wabereye kuri EP Seresi, umudugudu wa Seresi, akagari ka Rusave, umurenge wa Murama, none tariki 23 Kamena 2020. Ibi byumba bizubakwa ku bufatanye na Leta y'u Rwanda na Banki y'isi, mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri n'ingendo ndende abana bakoraga bajya ku ishuri nka kimwe mu bisubizo r'ireme ry'uburezi.

Minisitiri Judith Uwizeye yagize ati: “Turabashimira imbaraga murimo gukoresha mu kubaka ibi byumba, tunabasaba gukomeza imihigo no gukorana umurava kuko ibi byumba bigomba kuba byuzuye mbere y'ukwezi kwa cyenda, kugirango umwaka w’amashuri uzatangire ibintu byose biri ku murongo. Impamvu ya mbere kandi yihutirwa ituma ibi byumba bigomba kuzura vuba ni uko amashuri natangira, abana bazaba benshi kuko abari batangiye mu mwaka wa mbere muri mutarama bazawusubiramo kuko batawurangije kubera icyorezo cya Koronavirusi cyugarije isi, kandi tuzaba dufite abandi bashya bazaba baje gutangira.

Tuzakora ibishoboka byose kugirango ireme ry'uburezi rikomeze gutera imbere, cyane cyane ko n'ubundi twari twaratangiye urugamba rwo kongera ibyumba by'amashuri, Abana bacu tugomba kubarinda ingendo ndende n’ubucucike mu ishuri kugirango babashe gukurikira amasomo uko bikwiye. Ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda wampaye n’inshingano zo kuba imboni ya Guverenoma mu karere ka Kayonza. Tuzakorana neza muri byose kugirango dushyire mu bikorwa imihigo y'akarere, bityo duteze imbere umuturage wa Kayonza.

Mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2020-2021, mu karere ka Kayonza hazubakwa ibyumba by'amashuri 740 n'ubwiherero 1061, naho kuri EP Seresi (hakorewe umuganda), hakazubakwa ibyumba 10 n'ubwiherero 8.