Abanyamadini n’Amatorero barasabwa gukomeza ubufatanye n’akarere muri gahunda zose
Uyu munsi, hateranye inama mpuzamatorero yahuje Ubuyobozi bw'akarere ka Kayonza n'abayobozi b'amadini n'amatorero, abayobozi b'Imisigiti n'aba za Kiriziya, Inzego z’umuteno, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’abandi, baganira ku mikorere n'imikoranire.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude wayoboye iyi nama yagaragarije abayitabiriye ibiteganyijwe mu mihigo akarere kahize muri uyu mwaka wa 2019-2020, anabasaba gukomeza ubufatanye muri gahunda zose, kugirango iyi mihigo izagerweho uko byifuzwa bityo Kayonza ikomeze gutera imbere.



Hanatanzwe ikiganiro kigaragaza aho ibibazo bibangamira imibereho myiza y’abaturage (Human Security Issues) bigeze bikemuka. Hagaragajwe kandi uruhare rw’abanyamadini n’amatorero mu mihigo y’akarere,
Mu bindi biganiro byatanzwe, harimo icy’umutekano, gahunda ya EJOHEZA (ubwizigame bw’igihe kirekire), ndetse no kuri gahunda ya Ndi umunyarwanda, aho bunguranye inama ku buryo hashyirwaho ihuriro (forum) rizajya rikurikirana uburyo iyo gahunda yubahirizwa n’uburyo bwo gutanga iki kiganiro mu Nsengero no mu Misigiti. Basobanuriwe ko mbere y’uko umuntu aba umuyoboke w’idini runaka cyangwa itorero, aba ari umunyarwanda bityo bikaba ari ngombwa gukomeza kuganira no gusobanura isano y’abanyarwanda.
Abitabiriye iyi nama bakaba bafashe n’umwanya wo kungurana ibitekerezo ku byakomeza guteza imbere akarere ka Kayonza.