Abanyeshuri 60 bashoje kwiga umwuga w’ubugeni bw’Imigongo
Uyu munsi, hasojwe amasomo ku banyeshuri 60 muri Bashana Company izwi nka (imigongo Art), mu murenge wa Mukarange. Umuyobozi wa Bashana Company Bwana Charles yasobanuye uburyo ubumenyi mu bugeni bwatangiye bakoresha amase mu gukora imigongo abantu bamwe bakabifata nk’ibisuzuguritse, ariko yerekana n’uburyo bivamo ibikoresho bikomeye by’imitako kandi igurishwa mu gihugu imbere ndetse no hanze yacyo.
Bwana Charles yasabye abarangije kwiga ubugeni mu gihe cy’amezi atandatu babifashijwemo na WDA, kutazapfusha ubusa ubumenyi bahawe ahubwo ko bakwiye kubwagura bakomeza kwiga imyuga ndetse bakihangira imirimo, anongeraho ko bamwe muri bo bashobora kubona akazi muri Bashana Company abandi nabo bakaba bakwihangira imirimo bakoresheje ubumenyi bahawe.



Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yashimiye Bashana Company yatanze ubumenyi ku banyeshuri 60, nk’abafatanyabikorwa beza bafasha akarere kwiteza imbere binyuze muri gahunda ya Leta yo kwihangira imirimo ndetse no gushaka akazi binyuze mu myuga.
Yasabye abarangije kwiga iby’ubugeni gushyiraho umwete bakoresha ubwenge bahawe bakihangira imirimo bakoresheje amahirwe ari mu karere ka Kayonza nk’ibigo by’imari, SACCO amabanki y’ubucuruzi, BDF n’abajyanama b’ubucuruzi babafasha kwiga imishinga itandukanye ijyanye n’ubukerarugendo nk’uko biri mu cyerekezo cy’igihugu cyacu.
Yasobanuye kandi ko imyuga ariyo musingi wo kwiteza imbere ndetse ko bakwiye kwagura ubumenyi bwabo mu byo bazakora. Yashimiye ababyeyi kuba bitabiriye umuhango w’isozwa ry’amasomo y’abana babo, anabasaba kubafasha mu gukangurira n’abandi kugana amashuri y’imyuga kuko aricyo cyabafasha kubona akazi.