Abanyeshuri basabwe kurangwa n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda no kurushaho gutsindira ku rwego rwo hejuru
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Nzeri 2025, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), Mbarushimana Nelson, ndetse n’inzego z’umutekano, batangije ku mugaragaro umwaka w’amashuri wa 2025/2026 mu bigo bitandukanye birimo Rukara Model School, EP Gahini na GS Gahini.
Aba bayobozi bashimye uburyo abanyeshuri bitabiriye ari benshi ku munsi wa mbere w’amasomo, basaba ko ubwo bushake bwo kwiga bwakomeza mu mwaka wose.
Mu butumwa bagejeje ku banyeshuri, abayobozi babashishikarije:
Kwita ku masomo no gukora cyane kugira ngo batsinde neza,
Kugira ikinyabupfura,
Kurangwa n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda,
No gukomeza gutanga umusaruro mwiza nk’uko byagaragaye mu mitsindishirize y’ibizamini bya Leta biheruka.
Basuye kandi ishuri rya GS Gahini, riherutse kwitwara neza mu mitsindishirize, bashimira abarimu n’abanyeshuri kuri uwo musaruro, babasaba kutadohoka no gukora cyane kurushaho.
Umuyobozi w’Akarere Nyemazi John Bosco yagize ati “Akarere kaje ku isonga mu gutsindisha neza, GS Gahini igira umwihariko mu mitsindishirize. Ntihabeho gusubira inyuma.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) Mbarushimana Nelson, yashimye uburyo Akarere ka Kayonza gashyira imbere ireme ry’uburezi, asaba abarimu gukomeza ubwitange no gukoresha uburyo bushya bw’imyigishirize hagamijwe gufasha umunyeshuri wese kugera ku ntego.