Abarimu basabwe kurangwa n’ubunyamwuga kugira ngo babashe gukora akazi kabo neza
Tariki 5 Ukwakira 2019 u Rwanda rwifatanyije n’isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe umwarimu. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti, “Abarimu bato, abanyamwuga b’ejo hazaza”.
Ku rwego rw'akarere ka Kayonza, uyu munsi wizihirijwe mu murenge wa Mukarange, ukaba warabimburiwe n’umupira w’amaguru wahuje abarimu bo mu mashuri yigenga n’abo mu mashuri ya Leta. Uyu mukino ukaba wararangiye banganyije ibitego 2 kuri 2.
Abarimu bahize abandi, bagawe ibihembo bitandukanye harimo IPad, computers, smart phones n’ibindi. Kwizera Bosco yigisha muri GS Nyawera akaba yahembwe nk’indashyikirwa. Yashimye Leta y’u Rwanda uruhare ikomeje kugaragaza mu iterambere ry’umwarimu.
Yasabye ko hakongerwa amahugurwa kugira ngo gahunda nshya ko kwigishamo ya “Competence Based Curruculum” ibashe gushyirwa mu bikorwa byihuse. Yanasabye ko hakongera ibikorwa remezo birimo iby’ikoranabuhanga.



SSP David Kabuye, intumwa ya Minisiteri y'uburezi, yashimiye abarimu muri rusange ku bwitange bakomeje kugaragaza. Yabasabye kandi kurangwa n’ubunyamwuga kugira ngo babashe gukora akazi kabo neza. Yavuze ko kugira ngo abantu barusheho gukora neza, ari ngombwa kuzirikana ibyo bakora. Yababwiye ko kandi Leta izakomeza kubitaho.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yashimye abarimu maze abasaba ko bose bagera ku gipimo cy’indashyikirwa ndetse akarere kagahiga utundi turere mu gihugu.