Abaturage 20 borojwe inka, abandi 2,000 bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza ku bufatanye bw’Akarere na Asharami Energy Rwanda

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Kamena 2025, Akarere ka Kayonza ku bufatanye n’umufatanyabikorwa Asharami Energy Rwanda boroje inka 20 abaturage bo mu Mirenge itandukanye, muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, mu gihe abaturage 2,000 bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé).

Iki gikorwa kigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage no kubafasha kwikura mu bukene, by’umwihariko ku baturage batishoboye. 

“Girinka” ni gahunda y’ubuzima n’iterambere

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Bwana Harelimana Jean Damascène, yasabye abaturage borojwe gufata neza inka bahawe, azibutsa ko ari igice cy’ingirakamaro cy’iyubakwa ry’imibereho y’umuturage, nk’uko byatekerejwe n’Umukuru w’Igihugu.

“Girinka ni gahunda ifasha umuturage kuva mu bukene, ikamugeza ku buzima bwiza n’iterambere. Inka ni isoko y’amata, ifumbire n’amafaranga. Nimuharanire ko izi nka zibagirira akamaro, kandi zizatume mushobora no koroza abandi.” Visi Meya Harelimana Jean Damascene.

Abaturage bashimiye ubuyobozi n’abafatanyabikorwa

Abaturage bahawe inka bagaragaje ko bishimiye ubufasha bahawe bavuga babonye inka zizabafasha mu mibereho ya buri munsi, ndetse banishimira koroherezwa kubona ubwisungane mu kwivuza.

“Kugira ubuyobozi budutekerezaho natwe biduha icyizere. Iyi nka ni nk’urufunguzo rw’ubuzima bushya. Nzayifata neza, kandi niteguye kuzoroza undi”. Mukesha Gabriel umwe mu baturage borojwe inka. 

Iki gikorwa kigaragaza imikoranire myiza iri hagati y’Akarere n’abafatanyabikorwa bako, mu rwego rwo kubaka imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Kugeza ubu Akarere ka Kayonza kamaze kugera ku kigero cy’ 100% mu kwesa umuhigo wo koroza abaturage muri gahunda ya Girinka.