Abaturage ba Rwinkwavu bishimiye impinduka mu mikorere y’ubutaka mu Kagari ka Gihinga

Kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Mutama 2026, mu Kagari ka Gihinga mu Murenge wa Rwinkwavu, hateraniye inteko y’abaturage yitabiriwe cyane, aho Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo, Hategekimana Fred, ari kumwe n’abagize inzego z’umutekano, baganiriye n’abaturage ku buzima bwabo bwa buri munsi.

Abaturage baganirijwe ku nsanganyamatsiko z’ingenzi zirimo kwita ku isuku n’isukura aho bari hose, kwimuka ahashyira ubuzima mu kaga, kwirinda urugomo, kujyana abana ku ishuri no kwicungira umutekano. Byongeye, basobanuriwe uburyo igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyakosowe, hagendeye ku byo abaturage basabye, bigatuma bemererwa gutura mu midugudu mishya.

Abaturage bagaragaje ibyishimo banashimira ubuyobozi bwitaye ku bitekerezo byabo, bavuga ko iyi mpinduka izatuma imibereho yabo irushaho kuba myiza kandi ikabafasha gutura mu mutekano. 

Umwe muri aba baturage yagize ati: “Turishimye cyane kubona ubuyobozi bwarumvise icyo twifuzaga, kandi bukadushyiriraho igishushanyombonera gishya cyiza, gituma dutura aha hantu mu buryo butworoheye, kandi hafite umutekano n’iterambere kuberaa ko tuzagezwaho n’ibindi bikorwaremezo.”

Iki gikorwa kigaragaza neza uburyo ubufatanye hagati y’abaturage n’abayobozi bushobora kuzana impinduka nziza, bikongera icyizere mu miyoborere myiza n’iterambere ry’Akarere.