Abaturage baravuga imyato Porogaramu ya Gikuriro yahinduye ubuzima bwabo

Ku munsi wejo tariki 30/09/2019, hatashywe bimwe mu bikorwa by'akarere byakozwe ku bufatanye n'umushinga SNV na CRS muri porogaramu ya Gikuriro, ikurikiranwa na FVA mu karere ka Kayonza, ku nkunga ya USAID.

Mu bikorwa byatashywe harimo ubworozi bw'amafi bukorerwa mu murenge wa Gahini, mu rwego rwo kurwanya imirire mibi cyane cyane ku bana bato n'abagore batwite.

Hatashywe kandi ibikorwa by'isuku n'isukura nk'amazi meza yegerejwe abaturage mu murenge wa Nyamirama, icyumba cy'umukobwa gifite ibyangombwa byose, ubwiherero bugezweho n'ibigega bifata amazi byubatse kuri GS Kabarondo B.

Hahembwe kandi Club z'ubuzima mu midugudu, zahize izindi ku rwego rw'umurenge mu bikorwa by'isuku n'isukura ndetse no kurwanya imirire mibi. Iyabaye iya mbere muri buri murenge yahembwe 1,000,000frw iya kabiri 500,000frw naho iya 3 ihembwa 300,000frw

Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Harelimana Jean Damascene yagize ati: Abafatanyabikorwa bacu turabashimira kuko hari ibikorwa byinshi dufatanyamo nk'ibi twasuye ndetse n'ibyo twatashye.  Bizatuma imibereho y'abaturage bacu irushaho kuba myiza. Turabasaba abagenerwabikorwa bacu kubibungabunga, bakabifata neza kugirango bijye bibafasha mu guhindura ubuzima bwabo.

Yvonne Umurungi umuyobozi wungirije wa porogaramu ya Gikuriro ku rwego rwigihugu ati: ibi bikorwa twabikoze kugirango turwanye imirire mibi mu bana bari mu nsi yimyaka 5, gushishikariza no gufasha abaturage kugira isuku yo soko yubuzima.

Abagenerwabikorwa biyi porogaramu ya Gikuriro bishimiye byinshi yabagejejeho kuko ikorerwamo ibikorwa by'isuku n'isukura, ubuhinzi (nk'uturima tw'igikoni hagamijwe kurwanya imirire mibi), kwizigama no kugurizanya nibindi. Ibi ngo byabafashije kwiteza imbere mu buryo butandukanye no kurwanya umwanda, bakaba basanga ari porogaramu ibafitiye akamaro kanini.