Abaturage barenga ibihumbi 11 bo muri Kabare batangiye kubona amazi meza bakesha Kamushikuzi II
Ku bufatanye bw’Akarere ka Kayonza n’Umuryango Water for People, binyuze mu mushinga Isoko y’Ubuzima, abaturage bo mu Tugari twa Rubumba, Cyarubare na Gitara beguriwe umuyoboro w’amazi wa Kamushikuzi ya 2, uzabafasha kubona amazi meza.
Uyu muyoboro ufite uburebure bwa kilometero 32.6 weguriwe abaturage ku wa 16 Ukwakira 2025 ukaba uzaha abarenga ibihumbi 11 amazi meza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kayonza, Niyitanga Jean Damascène, yashimiye abafatanyabikorwa uruhare bagira mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, cyane cyane mu bikorwa by’amazi n’isuku.
Yagize ati “Gutanga amazi meza ku baturage ni imwe mu nkingi z’iterambere. Turashimira abafatanyabikorwa bacu, kandi dusaba abaturage gufata neza ibikorwaremezo babonye, kuko kubibungabunga ari bwo buryo bwo kuramba kw’iterambere ryacu.”
Yibukije kandi abaturage ko kugira isuku no gukoresha amazi meza ari ingenzi mu kurwanya indwara zituruka ku mwanda no kubungabunga ubuzima bwabo n’ubw’imiryango yabo.
Umuyoboro wa Kamushikuzi ya II wasanywe hagamijwe kongera umubare w’abaturage bagerwaho n’amazi meza mu Karere ka Kayonza, aho gahunda y’akarere igamije kugera kuri serivisi z’amazi ku baturage bose bitarenze 2027.