Abaturage barokotse Jenoside batishoboye bashyikirijwe inzu nshya bubakiwe n’Akarere
Kuri uyu wa Kane, mu Murenge wa Murundi, Akarere ka Kayonza kabinyujije mu mihigo y’umwaka wa 2024/2025, kashyikirije inzu nshya ebyiri abaturage batishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Izi nzu zubatswe ku nkunga y’Akarere, mu rwego rwo gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho y’abaturage, cyane cyane abafite ibibazo by’amacumbi.
Mu byishimo byinshi, Murekezi Sylver, umwe mu bahawe inzu, yagize ati: “Iyi nzu ni impano ituruka ku Mana ibinyujije ku Muyobozi wacu mukuru. Nari maze igihe ntagira aho mba heza, ubu ndahabonye kandi ndumva mfite icyizere cy’ejo hazaza.”
Mu mwaka wa 2024/2025, Akarere kahize kubaka inzu 7 zigenerwa abarokotse Jenoside batishoboye, mu rwego rwo kongera kububakira icyizere no guteza imbere imibereho myiza yabo.