Abaturage basabwe gukomeza kwicungira umutekano

Umuganda rusange usoza ukwezi k'Ukuboza 2019 ari nawo usoza uyu mwaka, mu Karere ka Kayonza wibanze ku bikorwa byo gutunganya imihanda yangijwe n'amazi, kubakira abatishoboye, kubaka amashuri, gukorera amashyamba ya leta, guharura imihanda n’ibindi.

Ku rwego rw'Akarere umuganda wabereye mu murenge wa Murama, hakaba harakozwe umuhanda uhuza utugari twa Rusave na Bunyentongo wangijwe n'amazi y’imvura.

Nyuma y'umuganda, Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza MURENZI Jean Claude yaganije abaturage kuri gahunda za leta zitandukanye. Yabasabye gukomeza kwicungira umutekano bafatanyije n'izindi nzego ndetse n’abakora irondo ry'umwuga, nabo abasaba kurushaho gukora neza.

Yabasabye kwirinda ibiyobyabwenge kuko ari intandaro y'umutekano muke n'amakimbirane mu miryango, kuko ari naho ibyaha byinshi bihagurukira kandi ugasanga byhungabanyije wa mutekano. Yagarutse kandi ku isuku n'isukura no gukangurira abanyeshuri kuzitabira amashuri ku gihe, kuko igihembwe cy'umwaka kizatangira taliki 6/01/2020.