Abatuye umudugudu wa Gikombe mu murenge wa Kabare barishimira ko bagejejweho amazi meza

Mu murenge wa Kabare, akagari ka Kirehe hatashywe umushinga w'amazi wa Gikombe (Gikombe and Gahama Water Supply System) aturuka ku isoko ya Gahama, watekerejwe na NGABONZIZA Etienne uvuka mu mudugudu wa Gikombe wo muri aka kagari, akaba yiga mu gihugu cy'ubudage aterwa inkunga na Ambassade y'Abadage mu Rwanda.

Nkurunziza Etienne yagize ati: natekereje uyu mushinga kuko nabonaga mu mudugudu wacu hari ikibazo cy’amazi gikomeye, ariko kuko ubuyobozi bwiza bwaduhaye kuba ba ambasaderi b'igihugu cyacu, Perezida Paul Kagame akaba yaranahaye abanyarwanda bose kwiga natwe Gikombe bikatugeraho, turamushimira kuko ubu dutangiye kugerwaho n'ibyiza byo kwiga.

Mukamwezi Adella wavuze ahagarariye umudugudu wa Gikombe: twari dufite ikibazo cy'amazi gikomeye. Bamwe barimutse hasigara abadafite amikoro, tuza kugira amahirwe none aba baterankunga bayatugejejeho. Turabizeza ko tuzayafata neza kandi tugiye kurushaho kugira isuku, uturima tw'igikoni kandi ntago tuzongera kurwaza bwaki.

Umuyobozi w'akarere yashimiye inzego zose zagize uruhare muri iki gikorwa nk'abaturage batanze amasambu yabo akubakwamo imiyoboro n'ibigega, kuba barakoze umuhanda uhagera binyuze mu miganda n'ibindi. Yagize ati: “Intore ntiganya ishaka igisubizo, namwe mwabaye intore none mugezweho n'amazi meza. Amazi ni ubuzima turabasaba ko ubu bufatanye tubukomeza kugirango ibyiza nk'ibi bikomeza kutugeraho. Turabasaba kandi gufata neza ibi bikorwa remezo, murushaho no kugira isuku kuko murabona ko babubakiye n’aho kumesera imyenda ndetse n’aho kuyanika harahari.”

Uwaje ahagarariye ambasade y'Ubudage mu Rwanda INGA KLVENDER-PREUSS yashimiye ubufatanye bagaragarijwe n’abaturage bo muri uyu mudugudu ndetse n’ubuyobozi bwite bwa Leta, yizeza ko igihugu cy'Ubudage kizakomeza gufatanya n'abanyarwanda mu bikorwa bitandukanye. Uyu mushinga wuzuye utwaye amafaranga arenga miriyoni 26 z'amanyarwanda. Uzajya uha amazi meza abaturage bagera ku 1185 batuye  mu midugudu ya Gikombe na Gahama y'akagali ka Kirehe/Umurenge wa Kabare.