Abatuye umudugudu wa NkondoII barishimira ibyo bamaze kugeraho mu mihigo ya 2019-2020
Mu gikorwa cyo kwishimira ibyo bamaze kugeraho mu mihigo ya 2019-2020 mu kubaka itorero ry'umudugudu rikora neza himakazwa ubumwe n'ubwiyunge, Intore z’umudugudu wa NkondoII, akagari ka Nkondo, Umurenge wa Rwinkwavu, batashye ibikorwa bitandukanye bagezeho.
Muribyo harimo: igicumbi cy'itorero ry'umudugudu cyerekana indangagaciro zibaranga n’amahame y’intore bagenderaho. Inzu y'igikoni cy'umudugudu biyujurije, aho tariki 15 za buri kwezi bahura (abagabo, abagore, n’abana 47), ababyeyi bagateka neza indyo yuzuye, bakiga n’ibijyanye nayo.
Batibuka Laurent ni umukuru w’umudugudu wa Nkondo II, yagize ati: turahura tukiga indyo yuzuye icyo aricyo, igizwe n’ibiki, iyo umuntu ayifashe imufasha iki? ndetse abana bagafata icyo kurya. Kubera n’aya mashyiga, igikoni cyacu gitwara inkwi nkeya. Harimo na gahunda yo kubahiriza ibidukikije
Abesamihigo ba NkondoII kandi batashye ibikorwa by'isibo: Icyizere NkondoII y'urubyiruko. Batibuka Laurent yakomeje abisobanura mur aya magambo: twahize umuhigo wo guhanga umurimo no kwiteza imbere. Twaravuze tuti reka tugure imashini zidoda tugura enye, dushigaje izindi enye kuko dufite abakobwa 8. Abasore dufite cumi na bane (14) abo tumaze kugurira amagare ni 9.


Batangije ikibina bise Ibiramba: Agaseke Ejo Heza: nk'uburyo bwo gutanga umusanzu w'ubwizigame muri gahunda ya Ejo Heza. Batibuka Laurent: Ubu dufitemo miriyoni ebyiri zirenga twavuze ko hazajya hishyurirwa nibura umuntu umwe mu rugo ibihumbi cumi n’umunani ku mwaka.
Mukansanga Monique, ni umuturage: mu mudugudu wacu twabonye ko iyo umuntu amaze kugera mu myaka yo hejuru imbaraga zo gukora ziba nkeya, gutunga umuryango no kwitunga bikagenda bigabanuka. Twatangiye ikibina tuzajya twizigamira igihumbi cya buri kwezi. Uko umwaka ushize, ya mafaranga azajya akusanywa atangirwe abanyamurwango bose mu bwizigame bw’igihe kirekire Ejo Heza. Kubera iyo mpamvu, ntago nzasaza nandavura, ntago nzasabiriza uriya musanzu ngenda negeranya mu Gaseke Ejo Heza, uzangoboka mu gihe nzaba ngeze mu za bukuru. Ni ukwizigamira nyine nkazasaza neza ndi umunyarwanda muzima ufite agaciro.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Harelimana Jean Damascene yagize ati: turabashimira uburyo bakoresheje bahuriza hamwe imbaraga mu kwizigamira umusanzu wa gahunda ya Ejo Heza bati twunganirane. Bagenda bizigamira buhoro buhoro nk’umuhigo w’umudugdu bakawukorera hamwe, bityo bakazafatira amafaranga icyarimwe bahita bishyura