Abayobozi b’ibigo by’amashuri barasabwa kongera imbaraga mu micungire y'ibigo bayobora

Inama y’uburezi y’akarere yateranye uyu munsi, yaganiriye ku mihigo yo mu burezi y’umwaka wa 2019-2020, kwitegura ubukangurambaga mu burezi (Education Campaign) buzatangira tariki 23/09/2019 no kurebera hamwe uko ibyagaragaye mu bukangurambaga bushize byashyizwe mu bikorwa, amashuri yigenga akora adafite ibyangombwa (ibisabwa kugirango hafungurwe ishuri ryigenga).

Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere Murenzi Jean Claude, yitabirwa n’inzego z’umutekano, abayobozi b'ibigo by'amashuri biri mu karere, abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge, ndetse abakozi bashinzwe uburezi mu mirenge no ku karere.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yasabye abayobozi b'ibigo by'amashuri, kongera imbaraga mu micungire y'ibigo bayobora. Ati: “mureke dufatanye kugirango ibintu birusheho kugenda neza, buri muntu ajye mu nshingano ze kandi ajye yisuzuma ati iwange bimeze gute? Dukurikirane ikibazo cy’abana bata ishuri kandi buri wese abigire ibye. Niba umwarimu ageze mu ishuri, mbere yo gutanga isomo abanze amenye abana bahari, abataje n’impamvu”.

Yakomeje agira ati: “Umuyobozi w’ikigo nawe, ntushobora kugira umutima uhana mwarimu wakererewe kandi nawe uza saa yine. Ntiwabaza mwarimu impamvu yasinze kandi mwasangiye. Bivuze ko mukwiye kuba intangarugero mu bigo muyobora haba ku barimu ndetse no ku banyeshuri. Ababa kure y’ibigo bayobora, murasabwa gutura hafi yabyo kugirango mubashe gukurikirana neza ubuzima bw’ikigo bwose, kugerera igihe ku kazi, gucunga neza mudasobwa z'ishuri (computers) ndetse n'ibindi bikoresho muri rusange.” Yabasabye kandi kujya batanga raporo buri munsi, yerekana abana bitabiriye n'andi makuru y’ikigo”.

Major Rusanganwa uyobora inkeragutabara mu karere ka Kayonza yagize ati: “aho usanga abakorana mu kigo batumvikana badafatanyije, ubwo bazamenya gute ko hari abana bataye ishuri? abigira mu bikorwa bitandukanye n’inshingano zabo nk’ubucuruzi, kutera ibiraka n’ahandi, ntago twabwemera muri iki gihugu. Ibitagenda neza ntago twabirebera kuko ijisho ryacu rigera kure, raporo zitangwe hamenyekane abana bataye ishuri, abagarutse, abimukiye ahandi, abarimu basibye n'ibindi. Ibi byose ni ukwiyubakira igihugu, kandi ibi ibintu biroroshye abantu babishyizeho umutima, umuntu akumva ko ari inshingano ze.”

SSP Rubamba Victor umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kayonza, yagarutse ku kunoza uburyo bw’imicungire ya za mudasobwa z’ishuri, asaba ko niba umuyobozi w’ikigo ayitijije umwarimu, bagomba kugira ahantu babyandika kandi bakayikurikirana kugirango itazamuburiraho bigatuma izimira, bityo aramutse ayibuze, akayishyura.