Abayobozi b’ibigo by’amashuri barasabwa kuba intangarugero muri byose
Uyu munsi, mu cyumba cy'inama cy'akarere hateraniye inama y'uburezi yaguye. Yayobowe n'Umuyobozi w'akarere Murenzi Jean Claude, yitabirwa n'abari mu nzego z'Umutekano, abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge.
Yitabiriwe kandi n'abayobozi bose b'ibigo by'amashuri biri mu karere ndetse na ba nyir'ibigo ku byigenga, abakozi bashinzwe uburezi mu mirenge no ku karere ndetse n'umubyeyi umwe uhagarariye abandi muri buri murenge
Umuyobozi w'akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yasabye abayobozi b'ibigo by'amashuri kuba intangarugero muri byose (mu myitwarire, mu mikorere, kubahiriza amasaha y'akazi,...) kugirango babashe kurerera igihugu neza.
Yagize ati: abana bakerererwa ishuri, tugomba kubakurikirana aho bikigaraga bihinduke kuko bituma badakurikirana amasomo neza.
Abana bitegura gukora ikizamini cya Leta tubategure bihagije, tunabasuzume kugirango turebe ko bafite ubushobozi bwo kuba bajya guhangana n'abandi.
Turabasaba guhinduka, kandi guhinduka nta kundi ni uguhindura imikorere. Nti dukore nk'uko bisanzwe ahubwo dukore tugendeye ku muvuduko igihugu cyacu gifite. Mureke dufatanye kugirango turebe icyakorwa muri uku guhindura imikorere kandi impinduka zigaragare.


Muri iyi nama kandi, harebewe hamwe ibyavuye mu bugenzuzi bwakozwe n'akarere mu bigo by'amashuri, hagamijwe gusuzuma imitsindire, ubwitabire bw'abarimu n'abanyeshuri, imitegurire y'amasomo, imyitwarire muri rusange, n'ibindi.
Abitabiriye iyi nama baganirijwe kuri gahunda ya: "Ejo Heza" ubwizigame bw'igihe kirekire ", hanafatwa ingamba zo gukosora ibitagenda neza, kugirango ireme ry'uburezi rigerweho