ABAYOBOZI MU NZEGO ZITANDUKANYE BAHURIYE MU BIGANIRO BAREBERA HAMWE IBYAVUYE MU BUSHAKASHATSI KU MIBEREHO Y'INGO

Kuri uyu wa Kabiri, ku kigo cy’Urubyiruko cya Kayonza habereye ibiganiro byahuje ubuyobozi mu nzego zegerejwe abaturage, abakozi b’Akarere n’abafatanyabikorwa harebwa ibyavuye mu bushakashatsi ku mibereho y’ingo n’ibipimo by’ubukene mu Rwanda EICV7 bwatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare muri Mata 2025.

Ibi biganiro byitabiriwe na Guverineri Pudence Rubingisa, Ubuyobozi bw’Akarere n’abagize Inama Njyanama y’Akarere, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare NISR, Ivan Murenzi, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge abafatanyabikorwa n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Aha ikaze abitabiriye ibi biganiro, Umuyobozi w’Akarere Nyemazi John Bosco yagarutse ku ngamba zikwiye kwitabwaho n’abayobozi mu nzego zitandukanye, kugira ngo hagabanywe ubukene mu baturage cyane ko mu Karere hari amahirwe menshi ateza imbere abaturage. 

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa atangiza ibi biganiro, yashimye uburyo Akarere ka Kayonza kagabanyije imirire mibi mu buryo bushimishije, avuga ko byanashoboka ko binyuze mu bufatanye bw'inzego zose n'ingamba zo kurwanya ubukene zishoboka kandi zatanga umusaruro.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare Ivan Murenzi, yagaragaje ibipimo by'ingenzi bya EICV7, agaragaza uburyo ubukene bupimwa ndetse n'ibimenyetso bigaragaza impinduka mu bukungu n'imibereho myiza y’abaturage mu Karere.

Ikiganiro cyagaragaje akamaro ko gutegura gahunda zishingiye ku makuru, ibisubizo byubakiye ku baturage n'imikoranire y’inzego. Abitabiriye ibi biganiro bunguranye ibitekerezo ku ngamba zo kurushaho kugabanya ubukene baniyemeza kubaka ubukungu burambye.

Raporo ya EICV7 yerekana intambwe ikomeye u Rwanda rwateye mu kugabanya ubukene no kongera ubuzima bwiza bw’abaturage, ikaba ishingiye ku bushakashatsi bwakorewe mu ngo 14,580 mu Gihugu hose.