Aborozi barasabwa kubahiriza ibiteganywa n’amategeko ku mikoreshereze y’inzuri
Uyu munsi, komisiyo y’igihugu ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’ubutaka cyane cyane inzuri, yagiranye inama n’aborozi bafite inzuri nini mu turere twa Kayonza, Nyagatare, Gatsibo na Kirehe . Yayobowe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ari kumwe na Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba, inzego z’umutekano, abayobozi b’utu turere n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.
Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba Mufulukye Fred yagize ati: “twatumiye aborozi bo muri utu turere kugirango tumenyeshe abantu ingamba zafashwe hagamijwe kubahiriza ibiteganywa n’amategeko ndetse n’amabwiriza y’imikoreshereze y’ubutaka bw’inzuri ndetse n’ubundi butaka muri rusange, kandi tuganire ku bibazo birambye bibangamira ubworozi, kugirango tubishakire umuti kandi tworore kinyamwuga.”
Yakomeje asobanura ko iyi komisiyo yashizweho kugirango turusheho kumenya igituma abantu batigeze bafata ingamba zo kuzamura umusaruro w’ubworozi nyuma y’igihe kinini cy’ubukangurambaga. Hari hagamijwe kandi gukemura amakimbirane, gukurikirana ubutaka bwa Leta bwigabijwe, ndetse no gukomeza ubukangurambaga ku mikoreshereze y’ubutaka.



Mu butumwa bwe, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase ari nawe wari umushyitsi mukuru yagize ati: Intara y’I Burasirazuba ni ikigega k'igihugu cyacu ku bworozi no ku butaka bugari. Turashaka ko iba n'ikigega ku musaruro haba ku bworozi ndetse n'ubuhinzi.
Nyuma yo kugaragaza ishusho rusange y’uburyo inzuri zihagaze muri utu turere, aborozi basabwe gukorera inzuri no kuzibyaza umusaruro, guhinga ubwatsi, kuzizitira, kwandikisha urwuri no kurutangira imisoro, gufatanya na komite zashyizweho kwita kuri Dams ndetse no gufata ubwishingizi bw’amatungo kuko naho Leta yashyizemo Nkunganire.