Abunzi barasabwa kurushaho kuba inyangamugayo no kwirinda kugurisha amagare bahawe

Abunzi 300 bo mu tugari 50 tugize akarere ka Kayonza ni ukuvuga 6 kuri buri kagari, bashyikirijwe amagare bemerewe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame abinyujije muri Minisiteri y’ubutabera, kugirango ajye abafasha kuzuza neza inshingano zabo.

Umuyobozi Mukuru w’imirimo rusange mu karere ka Kayonza Gakwerere Josam ari nawe wayoboye iki gikorwa yabasabye kurangwa n’ubunyangamugayo no kuyakoresha neza mu kuzuza inshingano ikomeye bafite yo kunga abafitanye ibibazo mu muryango nyarwanda.

Yagize ati: “Icya mbere mugomba kwirinda ni ukuyagurisha. N’iyo waba ufite irindi gare, wagurisha iryo usanganywe ariko iryo wahawe n’Umukuru w’Igihugu kugirango urikoreshe mu kazi, ntiwemerewe kurigurisha. Icya kabiri kizira, ni ukumara kurifata warangiza uti ndasezeye icyo nashakaga ni agare. Haba habuzemo ubunyangamugayo. Turabizi ko mukora akazi kagoye, nta n’uwabona umushahara wako agiye kubara akazi mukora uko gahenze, ko kuzana ubumwe hagati y’abantu bafitanye ibibazo. Ni ikintu gikomeye cyane, n’imihigo tugira, tudafitanye ubumwe hagati yacu, ntago twayigeraho.”

Ubutumwa bwe yabukomeje muri aya magambo: “Ubuyobozi bw’akarere burabashimira akazi mukora haba mu mvura, ku zuba, mwaba mumeze neza cyangwa mutameze neza, ariko mugakomeza kugerageza kubanisha abantu. Kunga abantu ni cyo kintu gikomeye cyane mu buzima. Icyo mukomeza gusabwa ni ukurushaho kunoza serivisi kandi mwihatire kubikora uko amategeko abiteganya kuruta uko mwe mwumva mubyifuza, kugirango muce imanza zitabera”.

Nshuti Desiré wari uhagarariye inzu itanga ubufasha mu by’amategeko (MAJ) mu karere ka  Kayonza, nawe yabasabye kuyafata neza kugirango azabafashe kugera ku musaruro mwiza mu kazi kabo. Yagize ati: “Aya magare ni igikoresho kizabagabanyiriza imvune mwahuraga nazo nko kugenda n’amaguru cyangwa gutega kugirango mugera aho mukemurira ibibazo. Niyo mpamvu mukwiye kuyafata neza, ryagira icyo ryangirikaho mukarikoresha, mbese mukaririnda ikintu cyose cyaryangiza”

Igikorwa cyo kuyabashyikiriza cyabereye ku cyicaro cy’akarere none tariki ya 2 Gicurasi 2019, kikaba cyari icyiciro cya 2 ari nacyo cya nyuma cyahawe aya magare kuko icyiciro cya mbere cyayahawe muri 2015. Ku ikubitiro, hatanzwe amagare 134, harimo  ay’abunzi 7 kuri buri murenge, mu mirenge 12 igize akarere ka Kayonza. Perezida w’abunzi ku rwego rwa buri kagari (mu tugari 50 tugize akarere), nawe ari mu bahawe igare mu 2015, bivuze ko ubu abunzi bose b’akarere ka Kayonza bafite amagare azajya aborohereza kuzuza inshingano zabo.