Akarere ka Kayonza kakiriye abayobozi bashya b’Agateganyo
Kuri uyu wa Kabiri, tariki 09/12/2025, ku biro by’Akarere ka Kayonza, habereye igikorwa cyo kwakira abayobozi bashya b’Akarere b’Agateganyo, ari bo Hategekimana Fred, wagizwe Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo, na Higiro Jules, wagizwe Umuyobozi w’Akarere Wungirije w’Agateganyo.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingiza, ndetse na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza Basiime Kalimba Doreen, hamwe n’abakozi b’Akarere n’izindi nzego.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, yibukije abayobozi n’abakozi b’Akarere ko bafite inshingano zo kwihutisha iterambere rigaragarira abaturage, hashingiwe ku mahirwe menshi Akarere ka Kayonza gafite ajyanye n’imiterere yako.
“Abaturage ni igipimo kitabeshya; iyo bishimiye serivisi birigaragaza, iyo batayishimiye nabyo biragaragara. Dufite inshingano zo kuba hafi y’abaturage no kubaha serivisi ziboneye kandi ku gihe.” Minisitiri Dominique Habimana.
Yakomeje asaba ubufatanye bwuzuye hagati y’abayobozi, abakozi b’Akarere n’abaturage, hagamijwe gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zibanda ku iterambere rirambye n’imiyoborere myiza.
Ku ruhande rwabo, abayobozi bashya b’Akarere b’Agateganyo bashimye icyizere bagiriwe, banagaragaza ko biteguye gukorana n’inzego zose n’abaturage mu gukomeza guha Akarere ka Kayonza icyerekezo cy’iterambere rishingiye ku musaruro, serivisi nziza n’imiyoborere ishingiye ku bikorwa.
Iki gikorwa cyagaragaje ubushake bwa Leta mu gukomeza gukurikirana imiyoborere ishingiye ku musaruro, hagamijwe imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’Akarere ka Kayonza.