Akarere ka Kayonza karimo kwegera abaturage mu mirenge, mu rwego rwo kurangiza imanza za gacaca
Guhera ejo tariki 17/11/2019, akarere ka Kayonza katangiye igikorwa cyo kwegera abaturage mu rwego rwo kurangiza imanza za Gacaca zitarangijwe no kwishyuza imitungo yangijwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyatangiriye mu murenge wa Gahini, akagari k’Urugarama aho abantu 7 bishyuzwaga bishyuye umwenda wose ungana na 166,539frws, abantu 8 bishyuzwaga bishyuye igice angana na 196,013frws, abantu 5 bishyuzwa bakoze amasezerano yo kuzishyura 78,540frws
Abantu 4 bishyuzwaga bahawe imbabazi ku mwenda wose ungana na 132,258frws, abantu 7 bishyuzwa bababariwe umwenda igice ungana na 127,935frws, naho abantu 20 bishyuzwa bandikiwe basabwa kwishyura ku neza.

Iki gikorwa kizagera mu mirenge yose igize akarere ka Kayonza uko ari 12, uyu munsi kikaba cyakomereje mu murenge wa Nyamirama, aho abantu 14 bishyuzwaga bishyuye umwenda wose w’amafaranga 966,747frws
Abantu 2 bishyuzwa bakoze amasezerano y'igihe bazishyurira Total= 219,654frws, abantu 37 bishyuzwa bandikiwe basabwa kwishyura ku neza, naho abandi 12 bishyuzwa bandikirwa basabwa kugaragaza umutungo uzavanwamo ubwishyu.
Ejo kandi tariki 19/11/2019, abahesha b’inkiko batari ab’umwuga b’imirenge n’ab’utugari, bazahabwa amahugurwa arebana n’uburyo byo kurangiza urubanza kuva rwakiriwe kugeza rurangijwe. Bazaboneraho kandi umwanya wo kungurana ibitekerezo ku mbogamizi abahesha b’inkiko bajya bahura nazo, mu gihe cyo kurangiza imanza.