Akarere kasesenguye ibyagezweho mu mihigo, hashyirwaho ingamba zo kwihutisha ibisigaye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Kamena 2025, Umuyobozi w’Akarere, Nyemazi John Bosco, yayoboye inama yahuje abakozi b’Akarere, abagize inzego z’umutekano ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, hagamijwe gusesengura ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’Akarere ya 2024/2025.

Iyi nama yari n’umwanya wo kungurana ibitekerezo ku ngamba zo kwihutisha ibikorwa bigifite intege nke, no gufata icyerekezo rusange ku isozwa ry’umwaka w’imihigo mu buryo bwuzuye kandi bufite ireme.

Umuyobozi w’Akarere yashimye uruhare rwa buri rwego mu gutuma ibikorwa by'imihigo bigenda bigerwaho uko byateganyijwe, anagaragaza ko hakiri aho hakenewe imbaraga zidasanzwe.

“Turashimira buri wese wagize uruhare mu byo tumaze kugeraho, ariko turacyafite inshingano zo gukomeza kwihuta no gukorera ku ntego. Icyo dusigaje tugomba kugisoza neza kandi ku gihe.”  Meya Nyemazi John Bosco

Iyi nama kandi yagarutse ku buryo bwo gukomeza ubufatanye n’imikoranire hagati y’inzego zitandukanye, kugira ngo ibikorwa byose bigenewe abaturage birangizwe neza kandi bifitiye umusaruro abaturage.