Amafaranga y’u Rwanda 14,546,740,988 niyo ngengo y’imari izakoreshwa mu mwaka wa 2019-2020 mu karere ka Kayonza

Inama isanzwe y'Inama Njyanama y'akarere ka Kayonza yateranye tariki 27 Kamena 2019 yemeje ingengo y’imari ingana na miriyari cumi n’enye, miriyoni Magana atanu na mirongo ine n’esheshatu, ibihumbi magana arindwi na mirongo ine, n’amafaranga magana cyenda na mirongo inani n’umunani y’u Rwanda (14,546,740,988frw), akaba ariyo izakoreshwa mu mwaka w’ingengi y’imari wa 2019-2020.

Inama y'Inama Njyanama y'akarere kandi yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo: gusoma inyandikomvugo y'Inama isanzwe y'Inama Njyanama yo ku wa 29/03/2019 no kuyemeza, Kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry'ingengo y'imari ya 2018-2019, kugezwaho no kungurana ibitekerezo kuri raporo z'amatsinda yashyizweho n'Inama Njyanama, gusuzumira hamwe raporo za Komisiyo z'Inama Njyanama na Komite ngenzuzi.