Amakipe yahagarariye Akarere ka Kayonza yitwaye neza mu mikino ya nyuma y'Umurenge Kagame Cup 2025

Kuri iki Cyumweru tariki 15 Kamena 2025, amarushanwa ya nyuma y' Umurenge Kagame Cup 2025 yasorejwe mu Karere ka Musanze, asiga Akarere ka Kayonza kagaragaje imbaraga mu mikino itandukanye, aho kegukanye imyanya ya gatatu mu byiciro bitatu by’imikino ya Volleyball n’iya Basketball.

Uko byari imikino ya nyuma yagenze ku makipe yahagarariye Akarere mu marushanwa Umurenge Kagame Cup ry'umwaka wa 2025:

  • Volleyball (Abagore): Kayonza 3 - 0 Rusizi
  • Basketball (Abagore): Kayonza 69 - 32 Nyamagabe
  • Basketball (Abagabo): Kayonza 70 - 64 Kicukiro

Uretse iyi mikino, hahembwe kandi abakinnyi bitwaye neza mu yindi mikino irimo gusiganwa ku maguru, igisoro, amagare ndetse no gusimbuka urukiramende.

                                Umukino w'amagare witabiriwe cyane n'abakiri bato 

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, wari umushyitsi mukuru, yashimiye abitabiriye amarushanwa by’umwihariko abakinnyi bitwaye neza. 

Yagize ati “Turasabwa kubyaza umusaruro impano zagaragaye muri aya marushanwa, zikarerwa kandi zigatezwa imbere. Dufite ingero zitwereka ko uru ari urubuga rwo kuzamura impano ndetse no kwiteza imbere.”

Umurenge Kagame Cup ni urubuga ruhuza abaturage biciye muri siporo, runabafasha gutahura impano, kurushaho kwishyira hamwe no guteza imbere imibereho myiza n'imiyoborere myiza binyuze mu mikino.