Amakoperative yo muri Kayonza arashimirwa ibikorwa byinshi amaze kugeraho

None tariki 06 Ugushyingo 2019, hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’amakoperative ufite insanganyamatsiko igira iti: “koperative, umurimo unoze”. Ibikorwa by’uyu munsi bikaba byabanjirijwe no kumurika bimwe mu byo amakoperative atandukanye akora haba mu buhinzi, ubworozi, ubukorikori n’ibindi.

Haganiriwe kandi kuri gahunda zitandukanye nk’iya Ejo Heza: ubwizigame bw’igihe kirekire, aho abanyamuryango b’izi koperative bashishikarijwe kwizigamira izabukuru, banibutswa ko ari gahunda yashyizweho na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kandi Leta ikaba yarakoresheje umuyoboro w’amakoperative kugirango iyi gahunda izabashe kugerwaho.

Ngarambe Vianney wavuze ahagarariye amakoperative yo mu karere, yashimiye ubuyobozi bw’igihugu bwashyizeho politiki yo gukorera mu makoperative kuko bitanga umusaruro, anizeza ubuyobozi ko bazakomeza kongera imbaraga mu byo bakora kugirango birusheho kunoga, bityo biteze imbere banapiganire amasoko hirya no hino.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kayonza SSP Victor Rubamba yagarutse ku mutekano, asobanura ko urugamba rw’iterambere abanyarwanda barimo, rugomba kugendana n’umutekano. Yasabye buri wese kuba ijisho rya mugenzi we, gutangira amakuru ku gihe, kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byose byahungabanya umutekano mu baturage

Ibi byagarutsweho n’umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude, agira ati: “Amafaranga dukorera, iterambere dushaka ntago twarigeraho tugifite ibiyobyabwenge, ndetse n’ibindi bihungabanya umutekano. Dufatanye rero muri uru rugamba rw’iterambere, kugirango tugere ku ntego zacu twihaye kuko iterambere n’umutekano ari ibintu bidasigana”.

Yakomeje ubutumwa bwe muri aya magambo: “Turabashimira ibikorwa byinshi mumaze kugeraho n’uruhare rwa buri wese mu iterambere ry’umuturage, n’iry’akarere muri rusange. Biriya bikorwa mukora, ni ibituma dutera imbere haba mu bukungu ndetse n’imibereho myiza, kandi nidukomeza gufatanya, ibintu byose bizarushaho kugenda neza".