Amarerero Mashya 12 yubatswe mu Karere mu rwego rwo guteza imbere uburezi n’imikurire y’abana bato

Mu rwego rwo gukomeza gushyira imbaraga mu mikurire no gusigasira uburenganzira bw’abana bato, Akarere kashyize mu mihigo y’umwaka wa 2024/2025 gahunda yo kubaka amarerero 12 mu Mirenge itandukanye.

Ababyeyi batuye mu Mirenge yubatswemo aya marerero mashya bishimiye cyane iki gikorwa. Bavuga ko amarerero azafasha abana babo gutangira amashuri bafite ubumenyi n’imyitwarire iboneye, ndetse bigatuma babona umwanya wo gukora imirimo yabo ya buri munsi badafite impungenge z’aho basiga abana.

Nyiraneza Claudine, umubyeyi wo mu Murenge wa Mwiri Akagari ka Kageyo yagize ati:“Twari dufite ikibazo cyo gusiga abana bato mu rugo cyangwa tukabajyana ku isoko, ariko ubu bagiye kujya basigara bigira mu marerero, bakanakurikiranwa n’abarezi. Turashimira Leta n’Akarere ku bw’iyi gahunda.”

Iyi gahunda igamije gufasha umwana gukura neza, agahabwa urukundo, uburere n’imirire iboneye hakiri kare. Binajyana no gushyira mu bikorwa icyerekezo cy’Igihugu cyo gushyira umwana ku isonga yitabwabo mu buryo bwose harimo no gukangurwa ubwonko, kubera ko uburezi butangirira hakiri kare, kandi amarerero akaba ari intambwe ya mbere mu kurera abana aribi mbaraga z’igihugu z’ejo hazaza.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko gahunda yo kubaka no guteza imbere amarerero izakomeza, hagamijwe kugera ku ntego z’Igihugu zo kuba buri mwana wese abasha kugera ku burezi bw’ibanze butangirira mu marerero. Ibi bizafasha no kugabanya umubare w’abana batagira aho barererwa mu gihe ababyeyi babo bari mu mirimo.

Iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa hagamijwe gutanga uburezi bw’ibanze bufasha abana gukanguka mu bwenge, kurushaho kugira imibereho myiza no gukura neza. Amarerero ni urufunguzo mu gutegura umwana mu rugendo rw’uburezi, kuko niho aherwa ubumenyi bw’ibanze, akiga gukina, kuganira no kwitwara neza mu bandi.