Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda Peter Vrooman, yasuye koperative Indatwa Kayonza ihinga ibigori
None tariki 28/01/2020 mu murenge wa Rwinkwavu, Akagari ka Gihinga, itsinda ryari riyobowe na Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda Peter Vrooman, Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga w'Abanyamerika wita ku Iterambere (USAID) ishami ry’u Rwanda na bamwe mu bakozi bawo mu Rwanda, Umuyobozi Mukuru w’umushinga Hinga Weze uterwa inkunga na USAID n’abakozi bawo, ryasuye umurima w’ibigori wa koperative Indatwa Kayonza ikorera mu Murenge wa Rwinkwavu Akarere ka Kayonza.
Hagaragajwe ibikorwa umushinga Hinga Weze wafashijemo koperative Indatwa Kayonza birimo: kubahuza n’isoko ryitwa “Kumwe Harvest” bakaba barasinyanye amasezerano yo kubagurira toni 200 z’ibigori by’amahundo.
Harimo kandi kubigisha gufata neza umusaruro w’ibigori bisharikwa, ndetse no gupima ubuhehere mu bigori, birinda ko hazamo uruhumbu (Aflatoxin).



Nyuma yaho, abashyitsi basuye ububiko bwa “Kumwe Harvest” buherereye mu Murenge wa Mukarange, ahazajya hatunganyirizwa umusaruro (guhungura no kumisha umusaruro) hifashishijwe imashini (Mobile drier na Conveyor belt), “Kumwe Harvest” yahawe ku nkunga y’umushinga wa Hinga Weze.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Munganyinka Hope, yashimiye Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda, ku kuba yasuye Akarere ka Kayonza by’umwihariko akagera ku bahinzi agasura ibikorwa bafashije koperative Indatwa Kayonza.
Yashimiye kandi aba bashyitsi, ubufatanye bakomeje kugaragaza mu iterambere ry’ubukungu bw’abahinzi b’Akarere ka Kayonza, binyujijwe mu mushinga Hinga Weze uterwa Inkunga n’Umuryango Mpuzamahanga w'Abanyamerika wita ku Iterambere (USAID).