Bahawe ubumenyi bw'ibanze ku cyorezo cya Koronavirusi, nk'imwe mu ngamba zo kugikumira no kukirwanya.
Abayobozi b'ibigo nderabuzima byo mu karere ka Kayonza, n'abakozi bashinzwe gusuzuma abarwayi mu mavuriro, barimo guhabwa ubumenyi bw'ibanze ku cyorezo cya Koronavirus, nk'imwe mu ngamba zo kugikumira no kukirwanya.
Basabwe kwigisha abaza gushaka serivisi z’ubuvuzi mu bigo bakoreramo, ibijyanye n’iki cyorezo no kubashishikariza gukomeza gukaza ingamba zo kugikumira no kukirwanya zashyizweho na Minisiteri y’ubuzima, bakabasobanurira ko nta gikuba cyacitse, ahubwo bagakomeza kugendera mu murongo watanzwe.



Basabwe kandi guha amakuru abakozi bakorana nabo bose kugirango buri wese asobanukirwe na Koronavirusi n’uburyo ifata n’uko yakwirindwa, bityo buri wese agire uruhare rwo kuyikumira no kuyirwanya kuko hari igihe abantu bashyira intege nkeya mu kuyirwanya kubera ko badafite amakuru ahagije kuriyo
Amahugurwa yasojwe n’umwitozo w'uburyo bwo kwambara no gukuramo umwambaro wabugenewe, wambarwa n'abakozi bakora muri serivisi z'ubuzima, mu gihe barimo kwita ku bantu kakekwaho cyangwa banduye Koronavirusi, abayitabiriye babaza ibibazo mu rwego rwo gusobanukirwa neza kurushaho.