Buri wese arasabwa kugira uruhare mu kurwanya ibibazo bibangamira imibereho myiza y’abaturage


Uyu munsi, hateranye inama yari igamije kwigira hamwe uburyo bwo gukemura ibibazo bibangamira imibereho myiza y’abaturage “Human Security Issues”. Abitabiriye iyi nama kandi, barebeye hamwe uruhare rwa buri wese mu kurwanya ibi bibazo, bibanda cyane ku bizakorwa mu mihigo akarere kahize muri y'uyu mwaka wa 2019-2020.
Yitabiriwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere, ab’imirenge n’utugari, abakozi bashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge, abashinzwe ubutaka n’ibikorwa remezo, inzego z’umutekano, ndetse n’abakozi bakorera ku cyicaro cy’akarere bo mu ishami ry’ubuzima n’iry’igenamigambi.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Harelimana Jean Damascene ari nawe wayoboye iyi nama yagaragaje uburyo abantu bose bakwiye gufatanya, buri wese akajya mu nshingano ze, bityo ibi bibazo bigakemurwa.
Yagize ati: “Dutumira iyi nama, twashakaga kurebera hamwe uruhare rwa buri wese kugirango imibereho y’abaturage bacu irusheho kuba myiza kandi twongere dufate ingamba zo kurushaho gutahiriza umugozi umwe.
Dufashe nk’urugero rwo kubakira abaturage batagira icumbi: ushinzwe imibereho myiza, yagira uruhare mu gutoranya ba bandi bafite ikibazo kugirango bubakirwe, ushinzwe ubutaka yagira uruhare mu kuvuga ngo dore ikibanza cyabonetse ahangaha turamwubakira dutya, izajyaho amabati ayangaya afatanyije na enjeniyeri ubishinzwe hano ku karere kandi bagakomeza gufatanya kugiza igihe ya nzu yuzuriye”.
Yagarutse ku makuru atariyo ajya atangwa cyane cyane iyo ari ibikorwa byo gufasha abaturage, nk’iyo hakenewe urutonde rw’abatishoboye bazubakirwa, ugasanga harimo n’abafite amazu cyangwa ubundi bushobozi. Aha, yasabye abitabiriye inama ko byasubirwamo kandi bigakorwa mu buryo bwitondewe, abakora izi ntonde bakajya bagera ku baturage mu midugudu i wabo.
Yagize ati: “aho kugirango dukore ibintu bitaribyo, twakererwa ariko tugahagurukira rimwe dufite icyo tugiye gukora gisobanutse. Kuva mu cyumweru gitaha kandi, abantu 75 bemejwe turatangira kububakira, abandi basigaye turafatanya kunoza urwo rutonde.”