Bwana Zigira Alphonse niwe watorewe kuba Visi Perezida w’Inama Njyanama y’akarere ka Kayonza
Uyu munsi, hakozwe amatora yo kuzuza Biro y’Inama Njyanama y’akarere ka Kayonza. Bwana Zigira Alphonse niwe watorewe kuba Visi Perezida w’inama Njyanama y’akarere akaba yasimbuye Hon. Bideri John Bons wari kuri uyu mwanya, akaba yarabaye umusenateri mu matora y’abagize inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena aherutse kuba.
Iki gikorwa, cyabanjirijwe no kwakira indahiro ya Bwana Udahemuka Jean de Dieu watorewe kuba umujyanama uhagarariye umurenge wa Mukarange mu nama Njyanama y'Akarere, ari nawo murenge Hon. Bideri yari yaratorewemo ajya kwinjira mu nama Njyanama y’akarere ka Kayonza mu mwaka wa 2016.
Visi Perezida w’Inama Njayanama y’akarere ka Kayonza watowe Bwana Zigira Alphonse, yagize amajwi 17/20 y’abajyanama batoye, mu gihe abandi bakandida: Hagenimana Emmanuel yagize 1/20 naho Udahemuka Jean de Dieu agira amajwi 2/20.



Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’I Burasirazuba Nyirahabimana Jeanne wakiriye izi ndahiro mu izina rya Guverineri, yibukije ko kuba umujyanama ari inshingano zikomeye kandi zisaba ubwitange, kuko hari igihe bisaba umujyanama gukora amasaha cyangwa iminsi irenze kuyo aba yagennye kugirango abashe kuzuza ibyo yasabwe n’abaturage.
Yakomeje agira ati: “Umujyanama kandi ni umuntu ukomeye uba yaratowe n'abaturage, bamugiriye icyizere kugirango abahagararire, akaba ariyo mpamvu akwiye kwihatira kuzuza inshingano bamuhaye”.
Yashoje abifuriza akazi keza no gukomeza gukorana umurava mu mirimo bakora, bakaba abajyanama bafite imbaraga, kandi bagakoresha ubumenyi n'ubunararibonye bafite, bateza imbere akarere kabo ka Kayonza n’igihugu muri rusange.