“Dufite inshingano yo kumenya amateka y’Igihugu cyacu no kuyasobanurira abakiri bato” – Visi Meya Harelimana Jean Damascène

Muri gahunda y'iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Akarere ka Kayonza ku bufatanye n’Umuryango AHF Rwanda kuri uyu wa 23 Gicurasi 2025, hakozwe igikorwa cyo Kwibuka cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Mukarange.

Iki gikorwa cyitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Harelimana Jean Damascène, ari kumwe n’abahagarariye IBUKA mu Karere ka Kayonza n’ubuyobozi bwa AHF Rwanda.

Abitabiriye iki gikorwa basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Mukarange, bashyira indabo ku mva ndetse banunamira inzirakarengane zihashyinguye, mu rwego rwo kuzirikana amateka.

Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza Harelimana Jean Damascène yibukije abitabiriye ko Kwibuka atari umuhango gusa, ahubwo ari umwanya wo kongera kwiyemeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.

Yagize ati:“Dufite inshingano yo kumenya amateka y’Igihugu cyacu no kuyasobanurira abakiri bato, tukayubakiraho turwanya abayagoreka.”

Yakomeje asaba buri wese kugira uruhare mu gukumira ikibi, ashimangira ko kwibuka bigomba kujyana no gukora ibikorwa bigamije kubaka ubumwe n’ubwiyunge burambye.

Abahagarariye AHF Rwanda na IBUKA bashimye ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye, bagaragaza ko ibikorwa byo kwibuka bikwiye kuba umusingi wo kurushaho guharanira ukuri, ubutabera no kubungabunga amateka y’Igihugu.