Duhangane n'ikibazo cy’abana bo mu muhanda tugamije ko kirangira- Min. Nyirarukundo

Uyu munsi, mu kigo gifasha abana kuva mu muhanda cya SACCA: Streets Ahead Children’s Centre Asssociation giherereye mu murenge wa Mukarange, hakozwe igikorwa cyo gusubiza abana mu muryango bahoze baba mu muhanda, ubu bakaba barererwaga muri iki kigo.

Nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Igororamuco Bosenibamwe Aimee, iki gikorwa cyo kubasubiza mu muryango kigamije guca ubuzererezi mu bana, kubagarura mu miryango no kubasubiza mu mashuri. Yagize ati: “Iyi gahunda ni nziza kuko aho aba bana bavuye hazajyamo abandi bakiri mu mihanda, nabo bahabwe ubumenyi bw'ibanze mu gihe gito, bityo nabo basubizwe mu miryango gutyo gutyo kugera abana bashize mu mihanda”.

Bwana Bosenibamwe yakomeje agira ati: “Uyu mwaka wa 2020 uzarangira hari ibimenyetso bigaragaza ko u Rwanda ruri ku kigero cyiza cyo gukemura ikibazo cy'abana bo mu muhanda, kuko tuzanashyiraho uburyo bwo gukurikirana umwana wagaruwe mu muryango, harebwa ubuzima abayemo, niba yiga ndetse niba abona n’ibindi akenera by’ibanze mu buzima bwe nko kurya, kuvuzwa, kwambara n’ibindi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nyirarukundo Ignatienne mu butumwa yatanze, yagize ati: duhangane n'iki kibazo tugamije ko kirangira kuko igihe cyo kugerageza cyararangiye kandi twibuke ko kwita ku mwana biri mu nshingano z'ababyeyi mbere y'ibindi byose. Ibi bibazo byose rero, biterwa no kutita ku rubyaro rwacu, kuko hari n’imiryango iba ifite ubushobozi, ariko ugasanga umwana wabo agiye mu muhanda”.

Yakomeje agira ati: “Abana mugomba kumenyera kubaho mu buzima bw'ababyeyi banyu kuko nta bukire bubaho buruta kubana nabo. Mugomba kubaka ubuzima bwanyu bw’ejo hazaza butandukanye n'ubwo mwakuriyemo cyangwa n’ubwo murimo uyu munsi. Mwihanganire ibihari, murangamire ishuri gusa. Igihe ni iki cyo gufata ubuzima bwanyu mu ntoki”.

Yasabye kandi ababyeyi n’abarimu, kuganira n'abana bakabagira inama zo kwitwara neza mu buzima ubwo ari bwo bwose babayemo, kugirango bategure neza ejo hazaza habo. Yakomeje agira ati: “turasaba kandi abanyarwanda muri rusange, ubonye umwana utagiye kwiga, umushyikirize ubuyobozi, bityo umwana abe aho agomba kuba, dufatanye kurerera u Rwanda”.

Umuyobozi w’akarerere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yasobanuye ko muri iki kigo, abana bagomba gusubizwa mu miryango ari 20, ku ikubitiro uyu munsi hakaba hasubijweyo 11 bamaze kwitegura, abandi 9 bakazasubizwa mu miryango mu minsi iri imbere, aboneraho kwibutsa ababyeyi ko bagomba gukomeza kubakurikirana.

Yagize ati: “Amakimbirane yo mu miryango aturuka ku bintu bitandukanye, ni kenshi aba intandaro y’ubuzererezi ku bana, ari nayo mpamvu dusaba ababyeyi kwirinda amakimbirane aho ava akagera mugatanga uburere buzima ku bana babo, kugirango bazavemo abaturage u Rwanda rwifuza”.

Ngabire Luth wavuze ahagarariye ababyeyi bakiriye abana, yashimiye ikigo cya SACCA ibikorwa bitandukanye yakoreye aba bana, anizeza abitabiriye iki gikorwa ko nk’ababyeyi bagiye gusubira ku nshingano zabo bagakurikirana abana kandi bakabaha uburere bwiza kugirango nabo bazigirire akamaro, bakagirire n’igihugu muri rusange.