Dukorere hamwe kugirango duteze imbere umuryango nyarwanda-Visi Meya Harelimana

Itsinda ryaturutse mu Karere ka Kayonza ryagiriye urugendoshuri mu Karere ka Gatsibo rugamije kwigira ku bikorwa by'umushinga PPIMA ushyirwa mu bikorwa na Rwanda Women's Network muri Gatsibo na Kayonza.

Rigizwe n'abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge igize Kayonza, umuyobozi w'ishami rishinzwe igenamigambi n'uw'iry'imiyoborere myiza ndetse n'umukozi ushinzwe ibikorwa by'abafatanyabikorwa b'akarere, rikaba riyobowe n'umuyobozi w'akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza.

Muri ibyo bikorwa, hari ugukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gushishikariza abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa binyuze mu ikarita nsuzumamikorere no gukangurira abagore kwitabira imyanya ifata ibyemezo.

Nyuma y'ibiganiro, abagize itsinda ryaturutse mu Karere ka Kayonza bakoreye urugendoshuri mu Karere ka Gatsibo, basuye umurenge wa Kiramuruzi, mu rwego rwo kureba uko inteko z'abaturage ziterana ziyobowe n'Imboni z'imiyoborere, baganira n'ubuyobozi ku byifuzo baba baratanze kugirango bishakirwe ibisubizo.