Gahunda y’ibikorerwa i wacu iragaragara cyane muri iri murikabikorwa-Habimana Kizito

Ubwo hasozwaga imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’akarere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’I Burasirazuba Habimana Kizito yashimye ko hari higanjemo ibikorerwa muri Kayonza, bigaragaza ko iyi gahunda  (Made in Rwanda) yashinze imizi.

Yagize ati: Ibintu byinshi nabonye 90% ni ibyakorewe hano. Ni iby’amakoperative, abanyeshuri, urubyiruko n’abandi ariko bo muri Kayonza. Gahunda rero y’ibikorerwa i wacu (Made in Rwanda) nayibonye iragaragara buri muntu wese arayibona. Mwabonye ziriya nkweto nziza, urusenda rwiza, uduseke twiza n’ibindi.

Ubufatanye bw'akarere ka Kayonza n'abafatanyabikorwa bako ni nta makemwa. Bakorana neza baruzuzanya kandi n’ibyo bamaze kugeraho birabihamya kandi twishimiye ko bashyira umuturage ku isonga mu bikorwa byabo byose.

Ikindi nashimye ni gukorera hamwe mu makoperative. Kwishyira hamwe rero, gukorera hamwe niyo gahunda y’ubuyobozi, ntago umuntu ukora ku giti cye ashobora kugira aho agera. Muri iri murikabikorwa kandi, harimo ikintu cyo guhanga dushya, ibintu bitari bisanzwe kandi wasangaga cyane cyane duhangwa n’urubyiruko.

Ubutumwa bwe yabukomeje muri aya magambo: Ibyiza mufite muri Kayonza ntibigire umunyarwanda n’umwe bisimbuka kuko gahunda yacu ni ukugirango buri munyarwanda wese ibyiza bimugereho, abeho neza, ajyane umwana ku ishuri, agire umushinga, bityo ajye mu cyerekezo cy’iterambere ry’igihugu. Ubuyobozi bwacu bwiza, ni ubuvuga ngo buri munyarwanda wese, afate undi ku kuboko dufatane urunana, twese tujye mu nzira y’iterambere

Amasomo yavuye ahangaha, abigiye ku bandi, ntimugende ngo muyapfushe ubusa. Ahubwo mugende buri wese avuga ngo bya bindi nabonye ni iki byamfasha kugirango ndusheho guhanga akandi gashya nanjye mfashe abanyarwanda.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yagize ati: Iri murikabikorwa riri mu mihigo y’akarere ya 2018-2019, aho tugomba kuritegura dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu mu rwego rwo kugaragaza ibyo bakora. Turashimira ubwitange bw’abafatanyabikorwa mu gutegura iki gikorwa.

Hano hari harimo ibikorwa bitandukanye, byaba ibijyanye no kurwanya imirire mibi, guteza imbere ubuhinzi n’ibindi bitandukanye, ariko byose bigamije guhindura ubuzima bw’abaturage. Ni ibintu byiza twishimira cyane n’abafatanyabikora bacu, tunabasaba gukomereza ubwo bufatanye kugirango twubake u Rwanda twifuza. Ibyo tumaze gukora ni byinshi, ariko hari n’ibikigaragara ko tugomba kongeramo imbaraga, turebe uburyo abantu babinoza kugirango tubigereho.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Kayonza Shyaka Edward mu ijambo rye yagize ati: Iki ni igihe cyiza cyo kugirango umenyekane icyo uri cyo, unagaragaze icyo ukora, kugirango abantu hanze bakumenye bityo nk’abikorera ube wabona isoko ry’ibyo ukora.

Ndashimira cyane ubufatanye bw’akarere ka Kayonza n’abafatanyabikorwa bako, kuko hari byinshi tumaze kugeraho, ndanabasaba gukomeza ubwo bufatanye kugirango dukomeze kurushaho kugaragaza ibyo dukora.