Gukoresha neza kandi ku gihe serivisi z’irangamimerere, bifasha mu igenamigambi ry’igihugu-Meya Murenzi
Hakozwe ibiganiro byibanze ku kugaragaza uko ishusho rusange y’imitangire ya serivisi z’irangamimerere n’iry’iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu ihagaze mu karere, banasura imwe mu mirenge aho baganiriye n’abayobozi n’abaturage kuri izi gahunda.
Hon. Mukabikina Jeanne Henriette wari uhagarariye iri tsinda yasobanuye ko iyi komisiyo yateguye izi ngendo, hagamijwe kureba uko inzego za Leta zegerejwe abaturage ziha abaturage serivisi z’irangamimerere, imbogamizi zihari n’ingamba zo kubikemura, ndetse no kumenya uburyo irangamimerere rihuzwa n’igenamigambi kuva ku nzego z’ibanze kugera ku rwego rw’igihugu.
Hon. Mbakeshimana Chantal we, yagize ati: twagendereye akarere ka Kayonza mu rwego rwo kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverenoma bigamije guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu n’uruhare abaturage babigiramo.
Yakomeje agira at: “turashimira cyane akarere ka Kayonza ko ari urugero rwiza mu kubahiriza iri hame, kuko umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza ari umugabo mu gihe abantu benshi batekereza ko agomba kuba umugore, naho uw’ubukungu akaba umugore kandi ugasanga mu myumvire ya benshi bibwira ko agomba kuba umugabo”.



Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude mu ijambo rye, yagize ati: “ hari intabwe imaze guterwa mu mitangire ya serivisi zijyanye n’irangamimerere ari ukwandika abana bavutse kuko byanatangiye gukorerwa kwa muganga.
Tugiye gukomeza ubukangurambaga mu baturage babyumve ko bifasha mu igenamigambi ry’igihugu, cyane cyane ko tubifite no mu mihigo y’akarere y’uyu mwaka wa 2019-2020, bityo tubinoze neza kandi bizadufasha kuzamura imyumvire y’abaturage bacu ku byerekeye serivisi z’irangamimerere.
Twifashishije kandi inzego zitandukanye dukorana umunsi ku wundi nk’urugaga rw’abagore, amasibo mu midugudu, inteko z’abaturage n’ibindi, turongera imbaraga cyane mu bukangurambaga bwo kwandukuza abantu bitabye Imana no kwandukuza isezerano ku bantu batandukanye, kuko usanga hakirimo imbogamizi z’uko abantu batabyitabira uko bikwiye.