Gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo y'akarere ya 2019-2020

Muri iki gitondo, Umuyobozi w’akarere Murenzi Jean Claude yakiriye itsinda riturutse mu kigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), rije gukora isuzuma ry’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’igihembwe cya mbere n’icya kabiri by’uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/2020. Rizamara iminsi 4, ni ukuvuga guhera tariki 02-05/03/2020

Diane Benimana uyoboye iri tsinda: uyu munsi turakora isuzuma ry’inyandiko tureba amaraporo, indi minsi isigaye tuzasura ibikorwa aho biri mu mirenge tunaganire n’abaturage. Hari ibikorwa twatoranyije kandi byakozwe mu myaka yatambutse 2015-2016, turaza kubisuzuma nabyo hagamijwe kureba niba byarakozwe, tuzanabisure.

Mbere y’uko isuzuma-mpapuro ritangira, Umuyobozi w’akarere yagaragaje ishusho muri rusange y’aho akarere kageze kesa imihigo 113 kahize muri uyu mwaka, aho mu bukungu harimo imihigo 33, mu mibereho myiza 58, naho mu miyoborere myiza ikaba 22.