Guverineri CG Gasana Emmanuel yasabye abayobozi kuyobora neza, baharanira ishema ry’igihugu
Guverineri w’Intara y’I Burasirazuba CG Emmanuel Gasana yakoranye inama nyunguranabitekerezo na Komite Nyobozi y’akarere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’ab’utugari, ndetse n’abayobozi b’amashami akorera ku karere, yagarutse ku mikorere myiza ikwiye kuranga umuyobozi mu iterambere ry’umuturage.
Yagaragaje itandukaniro riri hagati y’umurimo n’akazi ku muntu w’umuyobozi, asobanura ko umurimo ari nko kuyobora ifasi, bivuze ko uba uri intumwa muri iyo fasi.
Akazi ko, yasobanuye ko ari ibyo wa muyobozi akora kugirango abaturage basonukirwe politiki ya Leta, kumenyekanisha ibikorwa, guhuza ibikorwa, gutanga serivisi, gukurikirana, kugenzura, ubukangurambaga, kubaka ubumenyi/ubushobozi, kwishakamo ibisubizo.


Guverineri yasobanuye ko intego igamijwe kandi buri muyobozi akwiye kugenderaho, ari ukugira “umuturage utekanye kandi uteye imbere” bigashimangirwa n’umurava, ubunyamwuga, n’ubunyangamugayo bikwiye kuranga umuyobozi iteka.
Yabahaye ubutumwa bwo kuyobora neza, baharanira ishema ry’igihugu, bazamura imyumvire y’abaturage, bakora ibishoboka byose kugirango abaturage barusheho gukundana, kumvikana no kubana, kandi bakamenyekanisha gahunda za Leta guhera hasi ku baturage bikagenda byaguka kugera ku isi yose