Guverineri CG Gasana K. Emmanuel arasaba aborozi gukoresha inzuri icyo zagenewe

Guverineri w’Intara y'i Burasirazuba CG Gasana K. Emmanuel yayoboye inama nyunguranabitekerezo yagarutse cyane ku mikoreshereze y’inzuri mu turere twa Kayonza, Kirehe, Gatsibo na Nyagatare.

Yitabiriwe kandi n'abagize inama y'umutekano itaguye y'intara, abagize komisiyo ishinzwe imikoreshereze y’ubutaka mu ntara y’I Burasirazuba, abayobozi b’utu turere, abayobozi b’ishami rishinzwe umutaka, n’ab’ishami rishinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere muri utu turere.

Guverineri yasobanuye ko hari inzuri muri utu turere tune zirimo gukoreshwa icyo zitagenewe, ahamagarira inzego zose bireba kurushaho kwegera aborozi, kugirango zibyazwe umusaruro uko bikwiye, cyane cyane ko Intara y'i Burasirazuba yiyemeje kuba ikigega k'Igihugu cy'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi

Zimwe mu ngamba zafashwe, nyuma yo kungurana ibitekerezo kw’abitabiriye iyi nama: abahinga mu nzuri binyuranyije n’amabwiriza bahamagarwe, bafatirwe ibyemezo birimo no kwamburwa ubu butaka igihe bakongera kubuhingamo mu gihembwe cy’ihinga cya B (season B)

Gukora ubukangurambaga mu borozi bose bafite inzuri ku mikoreshereze y’ubutaka, ndetse no kubashishikariza guhinga ubwatsi bw’amatungo bwongera umusaruro; kandi hagashyirwaho uburyo n’ibisigazwa by’imyaka byajya bifasha amatungo.

Leta n’abafatanyabikorwa bayo, bakomeza gufasha aborozi kubona ibyangombwa, ubumenyi n’ubushobozi kugirango bibafashe korora kijyambere, bityo bitange umusaruro mwiza kandi mwinshi ujya ku isoko

Inama yemeje ko hajyaho itsinda rikurikirana imikoreshereze y’inzuri muri buri karere, rigafasha mu gukora ubukangurambaga mu borozi no gukurikirana ko zikoreshwa icyo zagenewe

Hasinywa amasezerano hagati y’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’umworozi, kugirango inzuri zatanzwe zikoreshwe icyo zagenewe kandi zibyazwe umusaruro ukwiye.