Guverineri Mufulukye Fred arasaba abaturage ba Kabare kurushaho kugira ubumwe, umutekano n’iterambere
Ubwo yifatanyaga n’abaturage b’umurenge wa Kabare, akagari ka Cyarubare mu nteko z’abaturage, Guverineri w’intara y’I burasirazuba Mufurukye Fred yabasabye gukura amaboko mu mifuka, kurushaho kugira ubumwe buranga abanyarwanda ndetse no gukomera ku mutekano igihugu gifite kugirango babashe gutera imbere.
Yagize ati: iyo tuje hano, tuba twatumwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kandi adusaba y’uko aho tujya, mu byo dukora tujya tuzirikana y’uko abaturage bameze neza, ahari ibibazo tukabikemura. Icyo yifuza ni iterambere. Yifuza ko abaturage b’u Rwanda bakwiriye kuba bafite umutekano n’amahoro, bakwiriye kuba nta kibazo na kimwe gituma badatera imbere. Ubwo rero iyo twaje tuba twaje kureba niba hari n’ibibazo bishobora kuba bizitira ibikorwa by’iterambere kugirango bishakirwe ibisubizo.
Iterambere ry’igihugu cyacu turarizi, igihugu cyacu gishyize imbere Ubumwe. Hari amateka twagize ariko twabonye ingaruka zayo. Amateka yo kuvangura mu banyarwanda y’ubuhutu, y’ubututsi, y’ubutwa. Ibyongibyo twabonye ko ntaho byageza igihugu. Igihugu cyacu kiratekanye, Igihugu cyacu gifite amahoro, Igihugu cyacu kiri mu iterambere. Turabasaba kujya mushyigikira uwo mutekano. Niyo mpamvu mudakwiriye kujya mutega amatwi cyangwa kurangazwa n’umuntu uwo ariwe wese wazana inyigisho zihungabanya umutekano. Kandi uzabitekereza wese, azahura n’ibibazo bikomeye. Muzajye mubyamagana rero kuko muzi kutagira umutekano ingaruka zabyo.



Yakomeje abasaba gukora cyane bakiteza imbere. Ati: Ikindi ni ugukora. Iyo twabaye umwe ikiba gisigaye ni ugukora cyane. Buri gihe ukazinduka mu gitondo ugakora uharanira gutera imbere. Hari aho ugenda ukanyura ku rubyiruko ukabasanga ku dusanteri, bahagaze bakora mu mifuka. Umuntu w’imyaka 20, 25, 30. Ibyo ntaho byatugeza. Wafata isuka ugahinga, wanyonga igare, ibyo umuntu ashobora gukora ni byinshi. Ariko abantu bakwiye gukura amaboko mu mifuka bagakora.
Ku kijyanye n’imibanire mu ngo, tugomba gukora ibishoboka abashakanye mu buryo butemewe n’amategeko, bagasezerana, kuko kubana bitemewe n’amategeko bibyara ibibazo bikomeye cyane. Ibyinshi tubibona iyo umwe yavuye mu mubiri, abana babyaye ntibagire amategeko abarengera, imitungo nayo ikavukamo ibibazo n’ibindi.
Guverineri kandi yibukije abitabiriye inteko z’abaturage mu kagari ka Cyarubare kwamagana ibikorwa byose bijyanye no guhohotera. Ati: Gukubita gukomeretsa, guhohotera ibyo bigomba guhagarara. Twakwihanganira ibindi ariko kubuza mugenzi wawe umutekano ntituzabyihanganira, kuko ntibijyanye n’umurongo w’imiyoborere y’igihugu cyacu. Abana b’abakobwa baterwa inda, ubahohotera ugasanga muramuzi ariko mukamwihorera, mukwiriye kuba mumwamagana. Bamwe bakatwicira abana bakababuza kwiga, bakababuza amahirwe yabo. Abo bana tuvuga nibo ba Guverineri, ba Minisitiri, nibo Ngabo z’Igihugu, ba Meya. Iyo twishe amahirwe yabo, tuba twishe amahirwe y’igihugu.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yagize ati: turabashimira ubuvugizi mwadukoreye ku kibazo cy’izuba twagize mu tugari tumwe na tumwe rikangiza imyaka y’abaturage, ariko abaturage bacu bakaba barabonye ibyo kurya. Turabashimira kandi uburyo mudufasha gushyira mu bikorwa imihigo ifasha mu iterambere ry’igihugu muri rusange, n’iterambere ry’akarere ka Kayonza by’umwihariko, turafatanya tukayesa. N’iy’uyu mwaka dufite icyizere ko tuzayigeraho.
Iyi nteko y’abaturage yitabiriwe kandi n’Umuyobozi w’Ingabo mu turere rwa Rwamagana, Kayonza, Gatsibo na Nyagatare Col. Rugambwa Albert, Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kayonza SSP Rubamba Victor n’abandi bayobozi, hakaba hakiriwe ibibazo bitandukanye bishakirwa ibisubizo.