Guverineri Rubingisa yibukije abaturage ba Murundi ko ubufatanye bwabo n’inzego z’ubuyobozi ari inkingi y’iterambere

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa , yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Murundi mu nteko rusange y’abaturage yateraniye mu Kagari ka Buhabwa, aho abaturage bagize umwanya wo kugaragaza ibibazo bafite bigashakirwa ibisubizo, banibutswa ko ko ubufatanye ari inkingi y’iterambere.

Iyi nteko y’abaturage yabaye ku wa 22 Nyakanga 2025, aho yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Guverineri Pudence Rubingisa, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Harelimana Jean Damascene, Inzego z’umutekano n’abaturage bo mu Murenge wa Murundi.

 Abaturage babajije ibibazo bitandukanye birimo iby’ubutaka, imiyoborere myiza, serivisi zitangirwa ku Murenge ndetse n’inkunga zigamije gufasha abatishoboye kwiteza imbere.

Guverineri Rubingisa yashimye abaturage bitabiriye inteko, abasaba gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu no mu gukemura ibibazo byabo binyuze mu bufatanye n’inzego za Leta.

Yagize ati “Ubuyobozi bwiza butangirira ku muturage ubaza, ukabazwa, kandi wumva ko ijwi rye rifite agaciro. Ibi biganiro bidufasha kumenya ibikibangamiye abaturage tukabishakira ibisubizo.”

Yakomeje agira ati “Umutekano, ubufatanye n’ubwitabire muri gahunda za Leta ni inkingi z’iterambere. Dufatanyije byose birashoboka.”

Guverineri Rubingisa yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano, birinda urugomo no kwirinda kuvogera ikigo cya gisirikare cya Gabiro.

Abaturage bibukije ko kugira isuku, gukingiza amatungo no gushishikariza abana kwitabira gahunda y’intore mu biruhuko na Nzamurabushobozi, ari inshingano z’umuturage wese kugira ngo u Rwanda rugere ku iterambere rirambye.

Iyi nama ni igikorwa kigamije kwimakaza imiyoborere ishingiye ku muturage, kikaba ari n’umwanya wo gusobanurira abaturage inshingano zabo n’uburyo bashobora gufatanya na Leta mu kubaka igihugu gitekanye kandi gitera imbere.