Guverineri w’Intara y’I Burasirazuba Mufulukye Fred yitabiriye inteko z'abaturage mu murenge wa Rwinkwavu

Guverineri w’Intara y’I Burasirazuba Mufulukye Fred ari kumwe n’abagize inama y’umutekano itaguye y’intara, ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza n’abandi bayobozi batandukanye bifatanyije n’abaturage b’umurenge wa Rwinkwavu, akagari ka Nkondo, umudugudu wa SEKA mu nteko z’abaturage.

Guverineri yatanze impanuro kuri gahunda zitandukanye harimo : Umutekano, abasaba gukomeza kwicungira umutekano no gutangira amakuru ku gihe, kujyana abana mu ngo mbonezamikurire (Home Based ECD), gushyira mu bikorwa gahunda ya Turengere umwana, kurwanya inda ziterwa abangavu, kuvugurura amazu yose cyane cyane ayegereye kaburimbo no gufata neza ibikorwa remezo Leta yegereje abaturage

 

Yabasabye kandi kwirinda kugora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu buryo butemewe n'amategeko kuko bugira ingaruka mbi nyinshi cyane cyane ko ababukora bashobora no kuhatakariza ubuzima cyangwa kumugara, anabibutsa ko bihanirwa n’amategeko.